APR FC na Rayon Sports: Ibyatangajwe n’abatoza mbere y’umukino

Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe umukino w’Igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’, uhuza APR FC na Rayon Sports aho abatoza ku mpande zombi bavuga ko uza kuba ari umukino ukomeye.

Ni umukino uba wahuruje imbaga kuko mbere y’iminsi ibiri ngo ukinwe, amatike yose yari yateguwe yashize ku isoko, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahakwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku mpande zombi abatoza ni bashya, yaba Yamen Zelfani, Umunya-Tunisia utoza Rayon Sports ndetse n’Umufaransa Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC. Bombi ntabwo ari ubwa mbere bahuye ariko ni ubwa mbere bagiye gutoza uyu mukino wa mbere ukomeye mu Rwanda.

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Thierry Froger avuga ko nubwo imyiteguro y’iminsi 23 idahagije mu mupira w’amaguru, ariko bakoresha ibyo bigiyemo.

Yagize ati "Ni ingenzi cyane kugaragaza buri kimwe cyose twize, twakoreye mu myitozo mu minsi 23. Bamwe bavuga ngo ni myinshi ariko navuga ko ataribyo. Ubusanzwe imyiteguro nibura ni ibyumweru bitandatu ariko tuzakoresha ibyo, kuko ni byo bihe byo gukoreramo”.

Umutoza wa APR FC avuga ko nubwo igihe cy'imyitegura atari kinini ariko ibyo bize byagenze neza
Umutoza wa APR FC avuga ko nubwo igihe cy’imyitegura atari kinini ariko ibyo bize byagenze neza

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ariko muri iyo minsi 23, ibyo bakozemo byagenze neza cyane kuko bashoboye kugira ibyo biga, ariko ko no kuri uyu mukino bazakomeza kwiga.

Ati "Byagenze neza, twagize imikino ibiri ya gicuti ariko twashoboye kwiga. Ubu ibyo twakoze ni byiza ariko nta kintu cyasimbura irushanwa rya nyaryo kandi ejo uzaba ari umukino ukomeye. Buri gihe hahoraho itandukaniro hagati y’imyitozo, imikino ya gicuti n’irushanwa, rero tuzakomeza twige byinshi ejo ku ikipe yacu."

Ku rundi ruhande umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zerfani avuga ko uyu ari umukino usanzwe.

Yagize ati "Ni umukino nk’indi kuko urabizi Rayon Sports ni ikipe ikomeye, rero imikino yose irakomeye kandi ni ingenzi. Gukina na APR FC cyangwa indi kipe, imikino ya gicuti n’imikino y’irushanwa ni byiza."

Yamen Zelfani yakomeje avuga ko atariwo mukino w’ihangana gusa mu Rwanda, ndetse avuga ko APR FC bayubaha nk’andi makipe yose kandi ko ari umukino woroshye.

Ati "Ntabwo ariwo mukino w’ihangana wonyine hano, kuko urabizi Police FC na Kiyovu Sports nawo ni umukino w’ihangana. Twubaha APR FC n’amakipe yose ariko ni umukino woroshye, abakinnyi bazi ko umukino wose uba ukomeye kugira ngo dushimishe abafana bacu."

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino:

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, yavuze ko Gilbert Mugisha wari wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo bitari bikomeye yahise akira, ndetse ko na Shaiboub Eldin we byasaga nk’ibikomeye na we ku wa Kane yagarutse mu ikipe, gusa ko bagombaga kureba ibye uko bimeze mu myitozo ya nyuma y’ejo ku wa Gatanu.

Abatoza bombi bagiye gutoza uyu mukino ukomeye ku nshuro ya mbere
Abatoza bombi bagiye gutoza uyu mukino ukomeye ku nshuro ya mbere

Mu ikipe ya Rayon Sports, itangazamakuru ryayo ryo ryatangaje ko nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa ikindi, ko bose biteguye kugaragara muri uyu mukino.

Uyu ni umukini wa gatatu ugiye guhuza Rayon Sports na APR FC mu mwaka wa 2023, kuko tariki 12 Gashyantare 2023 amakipe yombi yahuriye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye mu mukino wo kwishyura wa shampiyona, Rayon Sports yatsinze 1-0 ndetse no ku wa 3 Kamena ubwo yongeraga gutsinda APR FC 1-0, inayitwara Igikombe cy’Amahoro kuri iyo stade n’ubundi.

Amatike yashize mbere y'iminsi ibiri
Amatike yashize mbere y’iminsi ibiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka