APR FC itsinze Police FC yongera ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye

Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.

Ni umukino waranzwe no gutangirana ishyaka ku mpande zombie, unaryoheye ijisho mu minota 15 yawo ya mbere. Ku ruhande rwa Police FC abakinnyi nka Hakizimana Muhadjili na Abedi Bigirimana bagerageza kubakira umukino hagati, bashakisha uko baha imipira rutahizamu Peter Agbrevor utigaragaje cyane muri uyu mukino.

Ku rundi ruhande Ruboneka Jean Bosco Shaiboub Eldin, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca na bo bashakishiriza APR FC igitego cyafungura umukino, ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya mbere cyari cyarangiye ubona nta kipe irusha indi cyane, ari nako byakomeje mu minota 20 ya mbere y’igice ya kabiri ariko ubona APR FC inyuzamo igasatira izamu rya Police FC, ariko imipira imwe nimwe umunyezamu Rukundo Onesime akayikuramo.

APR FC yahiriwe ku munota wa 64 ubwo Kwitonda Alain Bacca yahaga umupira Fitina Omborenga, maze na we agahita awuhindura awohereza mu rubuga rw’amahina. Uyu mupira wasanze Abedi Bigirimana ahari maze awufungisha igituza, gusa ntiyahita awushyira ku kirenge.

Kwitonda Alain Bacca wari wamaze kwinjira mu rubuga rw’amahina, ni we wahise awufata awuha Ruboneka Jean Bosco wahise atera ishoti mu izamu, umupira ukubita igiti cy’izamu gihagaze uruhukira mu rushundura, uvamo igitego cya mbere cya APR FC.

Police FC yakomeje gushakisha uko yakwishyura ishyiramo abakinnyi nka rutahizamu Mugenzi Bienvenue, Djibrine Akuki n’abandi ari nako APR FC na yo yari yashyizemo Mugisha Gilbert, Nshimirimana Ismael na Bizimana Yannick ikomeza gushaka ikindi gitego, yewe inarinda icyo yari ifite gusa umukino urangira intsinzi ari iyayo ku gitego 1-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 36 ku mwanya wa mbere, aho ikurikiwe na Musanze FC ifite 33 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, naho Rayon Sports ikaba iya kane n’amanota 30.

Indi mikino yabaye:

Marine FC 1-1 Mukura VS
Muhazi United 0-0 Gasogi United

Abakinnyi APR FC yari yahisemo gukoresha
Abakinnyi APR FC yari yahisemo gukoresha
Abakinnyi Police FC yakoresheje
Abakinnyi Police FC yakoresheje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka