APR FC itsindiye Musanze FC iwayo ikomeza kuyobora shampiyona

Kuri iki Cyumweru, kuri stade Ubworoherane ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, ikomeza gusiga andi makipe dore ko yujuje amanota 39.

APR FC itsindiye Musanze FC iwayo ikomeza kuyobora shampiyona
APR FC itsindiye Musanze FC iwayo ikomeza kuyobora shampiyona

Ni umukino watangiye ugenda gake amakipe yigana ku mpande zombie, dore ko iminota 15 ya mbere y’umukino nta buryo bukomeye na bumwe bwari bwakabonetsemo. Indi minota 15 yo kugeza ku munota wa 30 w’umukino na yo nta kintu kidasanzwe cyayibayemo, kubera imiterere y’ikibuga cya Musanze FC amakipe yakinaga imipira yo hejuru cyane, hashakishwa abakinnyi b’imbere ariko ntitange umusaruro.

Imbere ku ruhande rwa APR FC hari Kwitonda Alain Bacca, iburyo Ruboneka Jean Bosco ibumoso Bizimana Yannick akina nka rutahizamu mu gihe kuri Musanze FC bari bafite Solomon Adeyinka ibumoso, Kokoete Udo akina iburyo naho Sulley Mohamed akina nka rutahizamu. Kuri uyu munota wa 30 mu Karere ka Musanze, hagiye imvura bituma abafana batari benshi cyane bari bicaye ahadatwikiriye bajya ahatwikiriye, dore ko n’ubundi ari umukino utarebwe n’abantu benshi cyane.

Ku munota wa 36 w’umukino habonetse uburyo bwa mbere wakwita ubukomeye, ubwo Solomon Adeyinka yafataga umupira mu rubuga rw’amahina agahindukira atera mu izamu, ariko umupira umunyezamu Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize umusaruro itanga.

Wari umukino w'ishiraniro
Wari umukino w’ishiraniro

Muri iyi minota umupira wakinwaga mu mvura, Musanze FC yisirisimbyaga cyane imbere y’izamu rya APR FC. Iyi kipe iyoboye shampiyona ariko na yo ku munota wa 40 yabonye uburyo bwaranze igice cya mbere aho Bizimana Yannick yarengurirwaga umupira mu rubuga rw’amahina arebana n’umunyezamu Muhawenayo Gad, awushyira muri koruneri igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyakiniwe mu kibuga kigoye kuko nubwo imvura yari yahise ariko kubera imiterere stade Ubworoherane, ikibuga cyarimo amazi menshi ndetse n’ubunyerere butoroheraga abakinnyi. Ku munota wa 60 APR FC yasimbuje ikuramo Bizimana Yannick, asimburwa na Mbonyumwami Thaiba.

Nubwo ikibuga cyari kibi amakipe yageragezaga gukina agera imbere y’izamu, ariko cyane cyane yifuza gutera imipira ya kure, Solomon Adeyinka yakomeje kugira uruhare mu mikino igana ku izamu rya Musanze FC, anagerageza uburyo ariko ntibimukundire.

Ku munota wa 68 Kwitonda Alain Bacca yakinanye neza na Fitina Omborenga ku ruhande rw’iburyo, maze ahindura umupira ashakisha Mbonyumwami Thaiba ariko ntiwatanga umusaruro. Ku munota wa 79 Mbonyumwami Thaiba yacengeye ku ruhande rw’ibumoso agorwa n’abakinnyi ba APR FC ariko umupira ufatwa na Ruboneka Jean Bosco, wacenze awuhindura mu rubuga rw’amahina Kwitonda Alain Bacca atsinda igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota ibiri ku munota wa 81, Musanze FC yishyuye igitego ubwo Kwizera Tresor yazamukanaga umupira ibumoso imbere akawuhindura neza, maze Lethabo Mathaba atsinda igitego n’umutwe. Ibyishimo bya Musanze FC ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 84 APR FC yabonye igitego cya kabiri ubwo Niyomugabo Claude yateraga kufura yari ku ruhande rw’iburyo imbere, maze umunyezamu Muhawenayo Gad ashatse kuwurenza umutambiko w’izamu ntiwamukundira, usanga Fitina Omborenga ahita awushyira mu izamu.

Musanze FC yakomeje kurwana no kubona igitego cyo kwishyura ariko ku munota wa gatatu mu minota itatu yari yongereweho, APR FC ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba yegukana intsinzi y’ibitego 3-1.

Abafana ba APR bishimira intsinzi
Abafana ba APR bishimira intsinzi

Umukino urangiye umutoza wa Musanze FC Habimana Sosthene wagiye agaragaza kutishimira bimwe mu byemezo byafashwe, yegereye abasifuzi agira amagambo ababwira maze ahabwa ikarita itukura.

APR FC yakomeje kuba iya mbere n’amanota 39, aho ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota 33 mu gihe Police FC yanganyije na Etincelles FC 1-1 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Indi mikino yabaye:

Police FC 1-1 Etincelles FC
Muhazi United 1-2 Amagaju

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka