Amavubi yagezemo Mutsinzi Ange na Djihad Bizimana akomeje kwitegura Sénégal (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku munsi wayo wa kabiri yakoze imyitozo ikomeza kwitegura Sénégal mu mukino usoza imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.

Ni imyitozo yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru aho ikomeje kubera kuri Kigali Pelé Stadium igakoreshwa n’abatoza b’agateganyo iyi kipe yahawe bayobowe n’Umufaransa Gérard Buscher usanzwe ashinzwe tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Mutsinzi Ange Jimmy yiyongereye mu bakinnyi bakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Mutsinzi Ange Jimmy yiyongereye mu bakinnyi bakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Kuri uyu wa Kabiri nk’uko kuri gahunda bimeze Amavubi yakoze imyitoza mu masaha ya mu gitondo ndetse bongera no gukora ku gicamunsi. Mu bakinnyi bagaragaye mu myitozo yo kuri uyu Kabiri biyongeyeho myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukinira ikipe ya FK Jerv yo muri Norvège wageze mu Rwanda ejo ku wa Mbere.

Umufaransa Gérard Buscher ni we uyoboye iyi myitozo nk'umutoza w'agateganyo
Umufaransa Gérard Buscher ni we uyoboye iyi myitozo nk’umutoza w’agateganyo

Uretse Mutsinzi Ange Jimmy we uyu munsi wanakoze imyitozo, kuri uyu wa Kabiri hakiriwe umukinnyi ukina hagati mu kibuga Djihad Bizimana usanzwe akinira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih muri Ukraine aho yitezwe mu myitozo iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports nawe ari mu bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports nawe ari mu bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal irahaguruka muri iwabo kuri uyu Gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023 iza mu Rwanda mu gihe umukino uteganyijwe tariki 9 Nzeri 2023 kuri stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali wongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nawe yakoze imyitozo y'uyu munsi
Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali wongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nawe yakoze imyitozo y’uyu munsi
Niyibizi Ramadanh (iburyo) na Ruboneka Jean Bosco basanzwe bakinana muri APR FC mu myitozo y'Amavubi kuri uyu wa Kabir
Niyibizi Ramadanh (iburyo) na Ruboneka Jean Bosco basanzwe bakinana muri APR FC mu myitozo y’Amavubi kuri uyu wa Kabir

Sénégal kugeza ubu iyoboye itsinda n’amanota 13 ndetse yanamaze kubona itike yo kujya muri iri rushanwa rizabera muri Côte d’Ivoire hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024 mu gihe Amavubi yo yamaze gusezererwa dore ko ari ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka