Amavubi yageze ku Gisagara yakiranwa urugwiro (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yageze mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023 aho igiye gucumbika ikomeza kwitegura umukino uzayihuza na Senegal.

Abakiriye Amavubi bafatanye ifoto n'abarimo Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdoul na Bizimana Djihad
Abakiriye Amavubi bafatanye ifoto n’abarimo Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdoul na Bizimana Djihad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Amavubi yahagurutse mu Mujyi wa Kigali aho yari amaze iminsi itatu yitegurira umukino wa Senegal, ajya gukomereza imyiteguro mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko aho bagomba kuba mbere yo gukina umukino ku wa Gatandatu mu Karere ka Gisagara.

Uru rugendo batangiye mu masaha y’igitondo barusoje ku isaha ya saa 11h10’ maze bakirwa n’abantu batandukanye barimo n’Abanyarwandakazi bakenyeye Kinyarwanda babakirije indabo zo kubaha ikaze mu Karere ka Gisagara. Mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi harimo n’umunyezamu Ntwali Fiacre ukinira ikipe ya TS Galaxy muri Afurika y’Epfo wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Gérard Buscher uri gutoza Amavubi by'agateganyo ubwo yari ageze kuri Montana Hotel aho bagiye gucumbika
Gérard Buscher uri gutoza Amavubi by’agateganyo ubwo yari ageze kuri Montana Hotel aho bagiye gucumbika

Amavubi muri iyi minsi araba acumbitse kuri Montana Hotel baherukaga gucumbikamo ubwo n’ubundi bateguraga umukino wabahuje na Mozambique muri Kamena 2023. Iyi hoteli kandi yanacumbitsemo ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudan iri gukinira imikino Nyafurika mu Rwanda kubera umutekano mucye uri mu gihugu cyabo.

Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Kane saa 16h00 ari na ho umukino uzabera ku wa Gatandatu.

Kapiteni w'Amavubi Djihad Bizimana yakirwa mu Karere ka Gisagara
Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yakirwa mu Karere ka Gisagara
Umunyezamu Ntwali Fiacre na we yajyanye n'abandi mu Karere ka Gisagara
Umunyezamu Ntwali Fiacre na we yajyanye n’abandi mu Karere ka Gisagara
Umunyezamu Kimenyi Yves ukinira AS Kigali
Umunyezamu Kimenyi Yves ukinira AS Kigali
Nshuti Dominique Savio na we ari mu mwiherero w'Amavubi
Nshuti Dominique Savio na we ari mu mwiherero w’Amavubi
Myugariro wa Rayon Sports Mitima Isaac ageze mu Karere ka Gisagara
Myugariro wa Rayon Sports Mitima Isaac ageze mu Karere ka Gisagara
Mutsinzi Ange Jimmy akanyamuneza kari kose
Mutsinzi Ange Jimmy akanyamuneza kari kose
Myugariro Rwatubyaye Abdoul yahawe ikaze mu Karere ka Gisagara
Myugariro Rwatubyaye Abdoul yahawe ikaze mu Karere ka Gisagara
Mugisha Gilbert ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara
Mugisha Gilbert ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara
Akarere ka Gisaga kahaye ikaze Amavubi agiye kuhakomereza imyiteguro y'umukino wa Senegal
Akarere ka Gisaga kahaye ikaze Amavubi agiye kuhakomereza imyiteguro y’umukino wa Senegal
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka