Amavubi y’abagore yatangiye imyitozo yitegura Uganda (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatangiye imyitozo aho yitegura umukino uzayihuza na Uganda mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike

Nyinawumuntu Grace yatangije imyitozo
Nyinawumuntu Grace yatangije imyitozo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28/06/2023 Grace Nyinawumuntu, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, yamaze gutangiza imyitozo aho iyi kipe yitegura umukino uzabahuza na Uganda, mu gushaka itike yo kuzakina imikino Olempike.

Imanizabayo Florence watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri ni umwe mu bakinnyi bakomeye iyi kipe ifite
Imanizabayo Florence watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri ni umwe mu bakinnyi bakomeye iyi kipe ifite

Umukino ubanza uteganyijwe kuzabera i Kampala muri Uganda tariki ya 12/07/2023 kuri St Mary’s Kitende stadium, naho uwo kwishyura ukazabera mu Rwanda tariki 19/0 kuri Kigali Pele Stadium, izasezerera indi ikazahura na Ethiopia.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka