Amavubi arasabwa gutsinda Mozambique: Amateka avuga iki?

Ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena, Amavubi azakira Mozambique mu mukino asabwa gutsinda kugira ngo agume mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 - 2024.

Amavubi avuga ko afite ikizere cyo gutsinda Mozambique kuri iki Cyumweru
Amavubi avuga ko afite ikizere cyo gutsinda Mozambique kuri iki Cyumweru

Ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda kuko kugeza ubu mu itsinda ruherereyemo riyobowe na Senegal ifite amanota 12, Mozambique na Benin zombi zifite amanota 4 mu gihe rwo rufite amanota 2 ku mwanya wa nyuma.

Iyi mibare ivuga ko u Rwanda rugomba gutsinda nibura rukegera Mozambique rwaba rwitsindiye ndetse na Benin bitewe ariko nuko umukino yo izakina na Senegal uzaba wagenze.

Mu gihe Amavubi yatsinda Mozambique yahita ayinyuraho akayisiga ku manota ane mu gihe yo yaba agize amanota atanu, byatuma Amavubi afata umwanya wa kabiri mu gihe Senegal yaba yatsinze Benin cyangwa se akaba aya gatatu mu gihe Benin yaba yanganyije cyangwa yanatsinze.

Mu mukino ubanza Amavubi yanganyije na Mozambique 1-1
Mu mukino ubanza Amavubi yanganyije na Mozambique 1-1

Amateka y’imikino iheruka hagati y’Amavubi na Mozambique:

U Rwanda ntabwo ari inshuro ya mbere rugiye guhurira na Mozambique mu mikino yo gushaka ikike y’Igikombe cya Afurika. Amakipe yombi amaze guhurira muri iyi mikino inshuro eshanu(5) ashaka itike y’Ibikombe bibiri bya Afurika muri bitatu biheruka (2017,2021),muri iyi mikino Mozambique yatsinze imikino ibiri(2) Amavubi nayo atsinda ibiri(2) banganya umukino umwe ari nawo baheruka guhura kuri iyi nshuro bashaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

Ku nshuro ya mbere Amavubi yahuriye na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2017 ubwo bari mu itsinda rimwe na Ghana na Mauritius. Mu mukino wa mbere wabaye tariki 14 Kamena 2015 Mozambique yakiriye u Rwanda maze Amavubi ahatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest. Umukino wo kwishyira wabereye mu Rwanda tariki 4 Kamena 2016 Mozambique yatsinze Amavubi ibitego 3-2.

Amavubi kuri ubu acumbitse mu karere ka Gisagara aho yageze ejo kuwa Kane
Amavubi kuri ubu acumbitse mu karere ka Gisagara aho yageze ejo kuwa Kane

Amavubi na Mozambique zongeye guhurira mu itsinda rimwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2021 ubwo bari mu itsinda rimwe na Cameroon na Cap Verde. Icyo gihe tariki 14 Ugushyingo 2019 Mozambique yatsinze Amavubi ibitego 2-0 mu gihe mu mukino wo kwishyura kuri 24 Werurwe 2021 Amavubi nayo yatsinze Mozambique igitego 1-0 cya Byiringiro Lague.

Aya makipe kandi birumvikana n’ubundi ari mu itsinda rimwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 ari nayo ari guhuriramo kuri ubu. Umukino ubanza wabaye tariki ya 2 Kamena 2022 amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Mozambique nayo irabizi ko ari umukino uyegereza umuryango wo kwinjira muri Cote d’Ivoire muri Mutarama 2023

Mozambique kugeza ubu mu mikino ine imaze gukinwa iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane ariko ikaba ifite umwenda w’ibitego bine mu gihe Benin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 aho nta mwenda ndetse n’igitego izigamye.

Usengimana Faustin ari mu bakinnyi bagarutse mu ikipe y'igihugu nyuma y'igihe kinini
Usengimana Faustin ari mu bakinnyi bagarutse mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kinini

Mozambique isabwa gutsinda Amavubi kugira ngo yiyongerere ikizere kuko mu gihe yabikora umukino wa nyuma izakira Benin mu rugo muri Nzeri, 2023 yazaba isabwa kunganya ariko Benin ibaye yatsinzwe na Senegal kuri uyu wa Gatandatu.

Mozambique niyo yatsinda Amavubi Benin nayo yatsinze Senegal ntacyo byaba biyitwaye kuko icyo gihe amakipe yakomeza kunganya amanota arindwi gusa nanone Mozambique ikazaba ifite amahirwe ku mukino wa nyuma izakiramo Benin imbere y’abafana bayo ariko noneho yazaba isabzwa gutsinda dore ko mu gihe yanganya itarakuyemo umwenda w’ibitego ifite banganya amanota igasezererwa kuri ibyo bitego.

Mozambique iramutse inganyirije n’Amavubi I Huye yagira amanota atanu,icyo gihe Benin iramutse yatsinze Senegal nabwo iyi kipe yazaba isabwa gutsindira Benin muri Mozambique kugira ngo ibone itike kuko yasoza iyirusha inota rimwe.

Amavubi yaraye akoreye imyitozo kuri stade Mpuzamahanga ya Huye
Amavubi yaraye akoreye imyitozo kuri stade Mpuzamahanga ya Huye

Abakinnyi n’abatoza b’Amavubi bafite ikizere ko bazatsinda:

Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko ari umukino bajyanwe no gutsinda.
Ati”Nta gushidikanya mfite na gato ko uyu mukino kuri twe ari umukino ukomeye kandi tugomba kujyanwa no gutsinda,nabwirira buri wese hano ko ni ukuri uyu mukino tuzawukinira kuwutsinda."

Umwe muri ba kapiteni b’ikipe y’igihugu Manzi Thierry yavuze ko nk’abakinnyi ari umukino bafata nk’uwanyuma aha ikizere Abanyarwanda ko bazakora ibishoboka byose.

Ati”Ni nk’umukino wa nyuma kuri twe, ntekereza ko ibyo turi kuganiraho byose mu mwiherero no mu myitozo ari uko tugomba kubona intsinzi kuri uyu mukino.Ibyo nabwira Abanyarwanda ni uko bagomba kuza bakatuba inyuma kandi twebwe ubwacu turifuza kubikora. Rimwe turabigerageza bikanga, ariko tugomba gushaka iyi ntsinzi Abanyarwanda banyotewe.”

Umutoza w'Amavubi Carlos Ferrer avuga biteguye gutsinda uyu mukino
Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga biteguye gutsinda uyu mukino

Djihad Bizimana nawe yamwunganiye avuga ko nta yandi mahitamo afite agomba kubasubiza mu irushanwa.

Ati”Uyu ni umukino wa nyuma wacu,ni umukino tugomba gukina dushaka amanota atatu kuko nta yandi mahitamo dufite kugira ngo dusubire mu murongo uretse gutsinda umukino wa Mozambique.”

Amavubi arakina uyu mukino adafite umukinnyi wo hagati Rafael York ukina hagati mu kibuga kuko yavunikiye mu mukino ikipe ya Gefle IF yakinnye tariki ya 10 Kamena 2023 itsinda Östers IF 3-2, gusa nubwo uyu musore w’imyaka 24 atazaboneka hazaba hagarutse Mukunzi Yannick nawe ukina hagati mu kibuga ariko we yugarira nyuma y’igihe kinini atagaragara kubera imvune.

Djihad Bizimana avuga ko uyu mukino ari nk'uwanyuma kuri bo
Djihad Bizimana avuga ko uyu mukino ari nk’uwanyuma kuri bo

Kwinjira kuri stade Mpuzamahanga ya Huye ku cyumweru itike izaba iri kugura amafaranga 1000, 5000 ndetse n’ibihumbi 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka