Amakipe ane arimo Rayon Sports na Kiyovu agiye guhatanira igikombe “RNIT Savings CUP ”

Amakipe ane arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports agiye guhurira mu irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizigamira, rigatangirira i Ngoma kuri uyu wa Kabiri

Guhera kuri uyu kwa Kabiri mu karere ka Ngoma, ku bufatanye bw’ikigega cy’iterambere cya RNIT Fund (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira ndetse na "B&B Burudani Mix Festival III", hateguwe irushanwa ry’umupira w’amaguru, RNIT Savings CUP rihuza amakipe 4 y’umupira w’amaguru akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ayo makipe ni Etoile del’Est, AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports akaza gutangira guhera uyu munsi aho Saa Cyenda zuzuye Etoile de l’Est iza gukina na Kiyovu Sports, naho Saa kumi n’ebyiri zuzuye AS Kigali igakina na Rayon Sports.

Rayon Sports na Kiyovu Sports zitsinze uyu munsi zazahurira ku mukino wa nyuma
Rayon Sports na Kiyovu Sports zitsinze uyu munsi zazahurira ku mukino wa nyuma

Iyi mikino y’umunsi wa mbere yose irabera mu karere ka Ngoma, naho iy’umunsi wa kabiri ikazaba ku wa Gatanu tariki 08/09/2023, aho izatsinzwe zizahatanira umwanya wa gatatu guhera I Saa Cyenda z’amanywa, naho izatsinze zigakina umukino wa nyuma Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, iyi mikino yo ikazabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ni irushanwa rigiye guhuza amakipe ane
Ni irushanwa rigiye guhuza amakipe ane

Usibye kuba buri kipe yitabiriye iri rushanwa yarahawe yarahawe miliyoni yo kwitegura n’ibihumbi 500 bya tike, ikipe ya mbere izahembwa 3,000,000 Frws, iya kabiri 1, 500,000 Frws mu gihe iya gatatu izahembwa 1,000,000 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka