“Amagaju nta mufana agira”- Umutoza Bekeni

Mu gihe ikipe y’Amagaju yiteguye gucakirana na Polisi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 03/03/2012 mu mukino wa shampiyona, umutoza w’ikipe y’Amagaju aratangaza ko iyi kipe “nta mufana igira”.

Umutoza w’Amagaju, Bizimana Abdu bakunda kwita ‘Bekeni’, yagize ati “Nta bafana b’Amagaju nzi. Ntabo, ntabo rwose! Dufite abantu baza kureba umupira gusa, ntibogeza, ntibagaye, ntibashima”.

Uyu mutoza yongeyeho ko ahandi usanga abafana bafite amabendera y’amakipe yabo ariko ngo iyo ugeze i Nyamagabe nta bendera na rimwe uhabona.

Bamwe mu bafana b’Amagaju ntibemeranya n’uyu mutoza.Nshimiyimana Jean Pierre, visi perezida w’abafana b’Amagaju avuga ko abafana bahari. Ati “yenda n’uko bataza ngo bamurebe cyangwa ngo bamusuhuze ariko abafana barahari.”

Nshimiyimana avuga ko abafana b’Amagaju bafite uburyo bakora, ati “si nzi umutoza niba akeneye kubareba cyangwa kubabara, ashobora kuba atabizi ko mu mirenge hose bagiye barimo. Hari n’udashobora kuza kuri match (ku mupira) ariko yifatanyije n’ikipe.”

Nshimiyimana avuga kandi ko n’amabendera bayafite aho yatanze urugero rwa Fan Club ya Cyanika, Gasaka , Cyitabi n’izindi.

Abafana bo mu Rwanda bakunze kunengwa uburyo bitwara ku bibuga aho bafana ikipe ari uko itsinze gusa bitandukanye n’ahandi aho usanga abafana bafana ikipe kuva umukino utangiye kugeza urangiye batagendeye ku buryo ikipe irimo kwitwara.

Ikipe y’Amagaju ubu iri ku mwanya wa 10 wa shampiyona aho ifite amanota 11 nyuma y’imikino 12.

Hari hashize ibyumweru bitatu abakunzi ba ruhago batabasha kwirebera aho amakipe yabo aconga ruhago kubera shampiyona yari yarasubitswe kugira ngo ikipe y’igihugu ibashe kwitegura umukino yakinnye ikanganya na Nigeria ubusa ku busa.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka