#AFCON2023: Jay-Jay Okocha yatangaje ibihugu bishobora gutwara igikombe cya Afurika

Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.

Jay-Jay Okocha
Jay-Jay Okocha

Ibi Jay Jay Okocha yabitangeje nyuma y’umukino wahuje Senegal na Cameroon wanarangiye Senegal itsinze ibitego bitatu kuri kimwe cya Cameroon

Aganira na SportingLife, Okocha yabajijwe icyo atekereza ku kuba cyatwarwa na Senegal ifite icy’ubushize, cyangwa Maroc yageze muri kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Isi giheruka.

Jay Jay Okocha wahoze akinira amakipe nka PSG na Bolton Wanderers yasubije ati: "Nta gushidikanya, dufite amakipe menshi twavuga ko afite icyo bisaba gutsinda.
Nk’uko wabivuze, Senegal nari ku mukino wabo ejo, berekanye imikinire myiza kandi banafite ishyaka.

Ati: "Birumvikana ko Maroc tuzi ko bashimishije benshi mu gikombe cy’Isi na bo bashobora kuzitwara neza. Ariko nanone, iyo urebye amakipe nka Cape Verde, Guinea Equatorial, Angola, ntushobora kubyirengagiza, berekanye uburyo Igikombe cya Afurika kigoye.

Ati: “Ubu ntushobora kuvuga ko ikipe yoroshye muri iki gikombe cya Afurika. Birumvikana ko hari n’Igihugu cyakiriye iki gikombe ari cyo, Côte d’Ivoire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka