#AFCON2023: DRC, Nigeria na Guinea zageze muri ¼, Misiri na Cameroon zirasezererwa

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Guinea, Nigeria na Angola zageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, kirimo kubera muri Côte d’Ivoire kuva ku itariki 13 Mutarama 2024.

DRC, Nigeria na Guinea zageze muri ¼ cya AFCON2023
DRC, Nigeria na Guinea zageze muri ¼ cya AFCON2023

Ibi DRC yabigezeho mu ijoro ryakeye ubwo yasezereraga ikipe y’igihugu ya Misiri kuri penaliti 8-7. Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, muri uyu mukino ni cyo cyabanje igitego ku munota wa 37 w’umukino gitsinzwe na Mechack Elie, ntabwo cyamaze igihe ariko kuko ku munota wa 45 Misiri yishyuye ku gitego cyatsinzwe na Mostafa Mohamed kuri penaliti.

Mu gice cya kabiri Misiri yihariye umukino ishakisha uko yabona igitego cya kabiri, dore ko mu kugumana umupira yakirangije ifite 62 % mu gihe DRC yari ifite 38 %, hejuru y’ibi kandi Misiri yateyemo amashoti ane yarimo abiri agana mu izamu, mu gihe DRC yateye ane ariko nta na rimwe ryerekeza mu izamu.

DRC yasezereye Misiri mu Gikombe cya Afurika
DRC yasezereye Misiri mu Gikombe cya Afurika

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye bakinganya 1-1, binjira muri 30 y’inyongera yihariwe na DRC mu kugumana umupira, ariko umukino urangira banganya 1-1.

Nyuma y’uko iminota 120 irangiye nta kipe yegukanye intsinzi, hahise hitabazwa penaliti maze ku ruhande rwa DRC abitwa Samuel Moutoussamy, Grady Diangana, Silas Katompa, Aaron Tshibola, Gideon Kalulu, Chancel Mbemba, Henoc Inonga na Lionel M’Pasi barazinjiza, ariko Arthur Masuaku we arayihusha.

Ku ruhande rwa Misiri, Mostafa Mohamed yahushije penaliti yabo ya kabiri ndetse n’umunyezamu Mohamed Abou Gabal ahushya iya cyenda, maze basezererwa batsinze penaliti 8-7, DRC igera muri 1/4.

Samuel Moutoussamy watsinze penaliti ya mbere ya DRC hano hari ahanganye n'abakinnyi ba Misiri
Samuel Moutoussamy watsinze penaliti ya mbere ya DRC hano hari ahanganye n’abakinnyi ba Misiri

Muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika, DRC tariki 2 Gashyantare 2024 saa yine z’ijoro izakina n’ikipe ya Guinea Conackry, na yo yageze muri 1/4 ejo ku Cyumweru isezereye Guinea Equatorial, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Mohamed Bayo ku munota 98.

Mu mikino yari yabaye ku wa Gatandatu, ikipe ya Angola yasezereye Namibia iyitsinze ibitego 3-0 byatsinzwe na Gelson Dala, watsinze bibiri ndetse na Mabululu, mu gihe umukino wawukurikiye Nigeria yasezereye Cameroon, iyitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Ademola Lookman ku munota wa 36 n’uwa 90. Angola na Nigeria bakazakina muri 1/4 tariki ya 2 Gashyantare 2024 saa moya z’ijoro.

Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe indi mikino ibiri ya 1/8 cy’irangiza, aho saa moya z’ijoro Cap Verde ikina na Mauritania, naho saa yine z’ijoro Senegal igakina na Côte d’Ivoire.

Mohamed Bayo wafashije Guinea Conackry kugera muri kimwe cya kane isezereye Guinea Equatorial
Mohamed Bayo wafashije Guinea Conackry kugera muri kimwe cya kane isezereye Guinea Equatorial
Ademola Lookman yafashije Nigeria gutsinda Cameroon
Ademola Lookman yafashije Nigeria gutsinda Cameroon
Angola yasezereye Namibia igera muri kimwe cya kane cy'Igikombe cya Afurika 2023
Angola yasezereye Namibia igera muri kimwe cya kane cy’Igikombe cya Afurika 2023
Umunyezamu Mohamed Abou Gabal wa Misiri yahushije penaliti ubwo basezererwaga na DRC
Umunyezamu Mohamed Abou Gabal wa Misiri yahushije penaliti ubwo basezererwaga na DRC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka