#AFCON2023: Côte d’Ivoire yasezereye Senegal yinjira muri ¼

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023 yakiriye mu 2024, nyuma yo gutsinda Senegal kuri penaliti 5-4, naho Cape Verde isezerera Mauritania.

Côte d'Ivoire yasezereye Senegal yinjira muri ¼
Côte d’Ivoire yasezereye Senegal yinjira muri ¼

Yari imikino ya 1/8 yabaye mu ijoro ryakeye, aho saa moya zuzuye ikipe y’igihugu ya Cape Verde yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri, yakinaga Mauritania yazamutse ari iya gatatu nk’iyatsinzwe neza mu itsinda rya kane. Cape Verde yihariye uyu mukino mu buryo bwo guhererekanya umupira ndetse no kugera imbere y’izamu, dore ko yateye amashoti 18 arimo ane agana mu izamu, mu gihe Mauritania nta na rimwe rigana mu izamu yateye mu mashoti 11 yateye.

Nubwo Cape Verde yari irimo kwitwara neza mu mukino, ariko na yo kubona igitego byayigoye cyane ariko bibabyarira amahirwe ku munota wa 88 ubwo babonaga penaliti. Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Ryan Mendes atsinda igitego kimwe rukumbi cyatumye igihugu cye kigera muri 1/4.

Franck Kessié watsinze igitego cyatumye bishyura
Franck Kessié watsinze igitego cyatumye bishyura

Saa yine z’ijoro, ikipe ya Senegal ifite Igikombe giheruka yanahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, yakinnye na Côte d’Ivoire itahabwaga amahirwe kuko yazamutse nk’iyatsinzwe neza mu itsinda rya mbere. Nubwo itahabwaga amahirwe ariko Côte d’Ivoire iminota 120 bakinnye ni yo yayihariye mu kugumana umupira, dore yarangiye iri ku ijanisha rya 57%, Senegal ifite 43 %.

Côte d’Ivoire kandi mu mashoti umunani yateye, ane yaganaga mu izamu naho Senegal mu mashoti 13 yateye ane agana mu izamu.

Mu gihe byari bimeze gutyo ariko, Senegal ni yo yabonye igitego cya mbere muri uyu mukino hakiri na kare cyane, kuko ku munota wa kane Habib Diallo ari we wagitsinze ku mupira yahawe na Sadio Mané.

Bishimiye intsinzi
Bishimiye intsinzi

Kuva icyo gihe Côte d’Ivoire yarwanye no kwishyura, Senegal ishaka icya kabiri ariko bigakomeza kugorana. Byabaye kugeza ku munota wa 86 ubwo Côte d’Ivoire yabonaga penaliti maze igatsindwa neza na Franck Kessié, iminota 90 irangira amakipe yombi anganya 1-1 ndetse na 30 yongereweho irangira gutyo.

Nyuma y’uko birangiye gutya, hitabajwe penaliti ngo zikiranura amakipe yombi, iyi mipira y’imiterekano yahiriye Côte d’Ivoire kuko penaliti eshanu zose za Nicolas Pépé, Christian Kouamé, Sebastien Haller, Serge Aurier na Franck Kessié bazinjije, mu gihe ku ruhande rwa Senegal Kalidou Koulibaly, Pape Matar Saar, Bamba Dieng na Sadio Mané nabo bazinjije, ariko myugariro Moussa Niakhaté we arayihusha, iba ari yo ituma basezererwa batageze muri ¼, kuri penaliti 5-4. Muri 1/4 Côte d’Ivoire ikazakina na Cape Verde.

Byari agahinda kuri Senegal
Byari agahinda kuri Senegal

Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe imikino ibiri isoza 1/8, aho saa moya zuzuye Mali ikina na Burkina Fasso, mu gihe saa yine z’ijoro Maroc ikina na Afurika y’Epfo.

Côte d'Ivoire yageze muri kimwe cya kane cy'Igikombe cya Afurika yakiriye
Côte d’Ivoire yageze muri kimwe cya kane cy’Igikombe cya Afurika yakiriye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipeya cote divour izatwara igikombe

Nizemana frank yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka