#AFCON2023 : Côte d’Ivoire itarahabwaga amahirwe yegukanye igikombe

Mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cya Afurika 2023 yari yakiriye itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Ni umukino muri rusange Côte d’Ivoire yarushije Nigeria haba mu buryo bw’imikinire ihererekanya umupira ndetse n’amahirwe yagiye aboneka imbere y’izamu, dore ko Côte d’Ivoire yateye amashoti 18 arimo umunani agana mu izamu, yiharira umukino ku ijanisha rya 62%. Ku rundi ruhande Nigeria yateye amashoti atanu arimo rimwe rigana mu izamu, yiharira umukino ku ijanisha rya 38%.

Nubwo ariko Nigeria yategerezaga Côte d’Ivoire igakina yo yabona umupira ikawukina mu buryo bwo gusatira byihuse, ni yo yagiye kuruhuka igice cya mbere kirangiye ifite akanyamuneza katurutse ku gitego cyatsinzwe na myugariro akaba na kapiteni wayo William Troost-Ekong ku munota wa 38 w’umukino kuri koruneri.

Abakinnyi ba Nigeria bishimira igitego bari batsinze Côte d'Ivoire yo ifite ubusa
Abakinnyi ba Nigeria bishimira igitego bari batsinze Côte d’Ivoire yo ifite ubusa

Côte d’Ivoire yakinaga neza ku munota wa 62 Simon Adingra wakinnye ku ruhande rw’ibumoso muri rusange yahaye umupira Franck Kessié Yannick atsinda igitego cyo kwishyura ahagurutsa ibihumbi by’Abanya- Côte d’Ivoire bari muri stade barimo na Didier Drogba wahoze ari rutahizamu w’iki gihugu.

Côte d’Ivoire ntabwo yacitse intege cyane cyane ku ruhande rwayo rw’ibumoso. Uwitwa Adingra Simon yakomeje kubafasha dore ko yahahinduriraga imipira myinshi ashakisha ba rutahizamu nka Sebastien Haller ariko uburyo ntibumukundire. Aba bombi ariko byaje kubahira ku munota wa 81 ubwo Simon Adingra yahinduraga umupira ugasanga Haller mu rubuga rw’amahina akawukozaho ikirenge ari hamwe na myugariro wa Nigeria William Troost-Ekong maze uruhukira mu rushundura rw’izamu rya Stanley Nwabali uvamo igitego cya kabiri cya Côte d’Ivoire. Nigeria yaherukaga igikombe cya Afurika mu 2013 mu minota icyenda yari isigaye n’iminota irindwi y’inyongera yashatsemo igitego cyo kwishyura irakibura, umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.

Côte d’Ivoire yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2015 mu gihe kandi yagitwaye mu 1992 ubu ikaba ikigize inshuro eshatu. Umwanya wa gatatu wari wegukanywe na Afurika y’Epfo ku munsi wabanjirije uwa nyuma, itsinze DRC kuri penaliti 6-5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umwana wanzwe niwe ukura.
Vraiment nta mahirwe yahabwaga kuva imikino yatangira no kuba yari yatsinzwe na Nigeria mbere nabyo byatumaga amahirwe yayo agerwa ku mashyi.

Gusa nanjye byanshimishije, mbese n’umupira w’amaguru koko! kugera ubwo yiharira n’umupira 62%.

BUNANI Simon yanditse ku itariki ya: 12-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka