#AFCON2023: Afurika y’Epfo yasezereye Maroc igera muri ¼

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu ijoro ryakeye, yasezereye Maroc muri 1/8 cy’Igikombe cya Afurika 2023 kiri kubera muri Côte d’Ivoire, iyitsinze ibitego 2-0 mu gihe Mali yasezereye Burkina Faso.

Byari ibyishimo ku ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo
Byari ibyishimo ku ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo

Yari imikino isoza iya 1/8 y’iki Gikombe, mbere y’uko hatangira gukinwa imikino ya 1/4 kuri uyu wa Gatanu. Afurika y’Epfo itahabwaga amahirwe imbere ya Maroc, yakoze ibyo abantu batari biteze aho ibifashijwe na Evidence Makgopa watsinze igitego cya mbere ku munota wa 57, ku mupira yahawe na Themba Zwane ndetse na Teboho Mokoena watsinze igitego kuri kufura ku munota wa 95, basezereye Maroc yanabonye n’ikarita y’umutuku yahawe Sofyan Amrabat ku munota wa 94, bayitsinze ibitego 2-0.

Ku munota wa 85 Maroc yabonye amahirwe yo kwishyura ubwo byari bikiri igitego 1-0, maze ibona penaliti ariko Achraf Hakimi ayitera umutambiko w’izamu, iyi kipe yahabwaga amahirwe isezererwa gutyo.

Afurika y'Epfo yishimira intsinzi
Afurika y’Epfo yishimira intsinzi

Mbere y’uyu mukino hari habaye uwahuje Mali na Burkina Faso yasezerewe itsinzwe ibitego 2-1. Igitego cya mbere cya Mali cyabonetse kare dore ko ku munota wa gatatu myugariro wa Burkina Faso, Edmond Tapsoba ari we wacyitsinze, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri nabwo kigitangira hakiri kare ku munota wa 47, Mali yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Lassine Sinayoko ku mupira yahawe na Hamari Traore, maze Burkina Faso yishyuramo kimwe ku munota wa 57 cyatsinzwe na Bertrand Traore kuri penaliti.

Ikipe y’igihugu ya Burkina Faso yashoboraga kwishyura igitego cya kabiri ku munota wa 89, ubwo ku mupira w’umuterekano wari utewe, myugariro wayo Issoufou Dayo yatsinze igitego n’umutwe ariko abasifuzi bavuga ko yagitsinze yaraririye, umukino urangira Mali ikomeje muri 1/4 izahuriramo na Côte d’Ivoire, itsinze ibitego 2-1.

Byari ibyishimo kuri Percy Tau wa Afurika y'Epfo
Byari ibyishimo kuri Percy Tau wa Afurika y’Epfo

Imikino ya mbere ya 1/4 izakinwa ku wa Gatanu w’iki cyumweru, aho saa moya z’ijoro Ikipe y’igihugu ya Nigeria izakina na Angola, naho saa yine z’ijoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igakina na Guinnea Conackry, mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024, saa moya zuzuye Côte d’Ivoire izakina na Mali naho saa yine z’ijoro Cape Verde igakina na Afurika y’Epfo.

Maroc yasezerewe na Afurika y'Epfo ntiyarenga kimwe cya munani
Maroc yasezerewe na Afurika y’Epfo ntiyarenga kimwe cya munani
Byari agahinda gakomeye ku bakinnyi ba Maroc
Byari agahinda gakomeye ku bakinnyi ba Maroc
Mali yasezereye Burkina Faso iyitsinze ibitego 2-1
Mali yasezereye Burkina Faso iyitsinze ibitego 2-1
Uko imikino ya kimwe cya munani yose yagenze muri rusange
Uko imikino ya kimwe cya munani yose yagenze muri rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka