#AFCON2023: Afurika y’Epfo na Côte d’Ivoire zageze muri ½

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Afurika y’Epfo zageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika 2023 zisezereye Mali na Cape Verde.

Afurika y'Epfo yasereye Cape Verde
Afurika y’Epfo yasereye Cape Verde

Yari imikino ya nyuma ya 1/4 yabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Gashyantare 2024. Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa nubwo yakinnye iminota myinshi y’umukino ari abakinnyi 10, dore ku munota wa 43 yabonye ikarita y’umutuku yahawe Odilon Koussounou, ariko yihagaze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0. Muri iki gice cya mbere ariko ku munota wa 17 Mali yabonye penaliti ariko itewe na Adama Traore umunyezamu wa Côte d’Ivoire ayikuramo.

Igice cya kabiri mu guhererekanya umupira Mali yarushaga Cote d’Ivoire ku munota wa 71 yabonye igitego cyatsinzwe na Nene Norgeles. Mu gihe haburaga iminota irindwi yari yongereweho ngo umukino urangire Côte d’Ivoire yishyuye igitego gitsinzwe na Simon Adingra hahita hongerwaho iminota 30. Uduce tubiri tw’iyi minota y’inyongera twihariwe cyane na Mali ariko iyi kipe yahabwaga amahirwe ku munota wa nyuma w’i 120 yatsinzwe igitego cyatsinzwe na Oumar Diakité birangira isezerewe, Côte d’Ivoire izahura na DRC muri 1/2 tariki 7 Gashyantare 2024 saa yine z’ijoro irakomeza.

Cote d'Ivoire yasezereye Mali ku munota wa nyuma
Cote d’Ivoire yasezereye Mali ku munota wa nyuma

Mu wundi mukino wabaye,ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yasezereye Cape Verde kuri penaliti 2-1 nyuma y’uko iminota 120 bakinnye yarangiye amakipe anganya 0-0. Muri izi penaliti umunyezamu wa Afurika wa Afurika y’Epfo Ronwen Williams yabaye intwari kuko muri penaliti eshanu Cape Verde yateye yakuyemo enye hakinjira imwe mu gihe igihugu cye kinjije penaliti ebyiri muri enye bateye. Afurika y’Epfo muri 1/2 izakina na Nigeria tariki 7 Gashyantare 2024 saa moya z’ijoro.

Byari ibyishimo kuri Afurika y'Epfo
Byari ibyishimo kuri Afurika y’Epfo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka