Abakurikira umupira w’amaguru bavuze byinshi nyuma yo guha APR FC igikombe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020 ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo guha APR FC igikombe cya Shampiyona, ritangaza kandi ko amakipe ya Gicumbi FC na Heroes amanuka mu cyiciro cya kabiri.

APR FC imaze imikino 23 idatsindwa yahawe igikombe cya shampiyona
APR FC imaze imikino 23 idatsindwa yahawe igikombe cya shampiyona

Iyi nkuru ya Kigali Today iragaruka ku bitekerezo by’abakurikira umupira wo mu Rwanda barimo abatoza, abanyamakuru, abafana, abasesenguzi n’abandi.

Umutoza w’ikipe ya Mukura VS Umunya-Espagne Tonny Hernandez yabwiye Kigali Today ko yifuzaga gukomeza shampiyona.

Yagize ati "Igitekerezo cyanjye ni uko gutanga igikombe bitari uburyo bwiza. Ariko mbere nashimira APR FC kuba yatwaye igikombe. Nashakaga gukina kugera ku munsi wa nyuma ngashaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu ndetse n’Igikombe cy’Amahoro. Muri iki gihe turimo ku isi hose tugomba gufasha ndetse no kubaha imyanzuro yatanzwe. Ubu navuga ko ari cyo gihe cyo gutekereza ku mwaka w’imikino utaha ndetse no kubaka ikipe nziza."

Umunyamakuru akaba n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR) Dukuzimana Jean de Dieu yavuze ko yababajwe no kuba umwaka udasojwe.

Yagize ati "Nk’umukunzi w’imikino nari bwifuze ko shampiyona ikomeza niba byari gushoboka. Niba bitari bigikunze nta kundi byari kugenda. Iyo utanze igikombe hagomba kugira abazamuka n’abamanuka."

Umufana wa Rayon Sports witwa Muneza Prudence we yavuze ko FERWAFA yagombaga no gushaka ikipe izitabira CAF Confederation Cup.

Yagize ati "Njyewe ku giti cyanjye rwose guha APR FC igikombe bafatiye aho shampiyona yari igeze nta kibazo nabibonamo kuko ukurikije APR FC uko yari imeze yari ibikwiye yari itaratsindwa na rimwe.”

Ati “N’ikipe bahora bahanganye yarayitsinze, sinumva rero iyari kuyihagarika mu zari zisigaye, rwose aha uyu mwanzuro ntacyo nengaho FERWAFA.”

Yongeyeho ati “Gusa aho yadushyize mu rujijo, ni uko ibyo byose yabikoze ariko ntitangaze ikipe izasohoka muri confederation. Aha nayinenze yadusize mu rujijo.”

Muneza Prudence ufana Rayon Sports asanga kuba Heroes na Gicumbi FC zamanutse, zigomba kwihangana kuko iyo batanze igikombe hagomba kugira izimanuka. Yongeyeho ko niba izo kipe zitaranyuzwe zarega ariko ngo ntibyari gushoboka ko hatangwa igikombe ngo habure amakipe amanuka. Rero ngo zagombaga kumanuka kuko bakurikije aho shampiyona yari igeze.

Muneza avuga ko ku ruhande rwe ntacyo ashinja FERWAFA ku byemezo yafashe ikurikije aho shampiyona yari igeze kuko ngo byari bikiwiye.

Hari abasanga amategeko mu mupira w’u Rwanda arimo icyuho

Umunyamakuru wa Flash Fm Kayiranga Ephrem yavuze ko umwanzuro wose ufashwe hadakurikijwe amategeko uteza umwiryane.

Yagize ati "Imyanzuro yose yari gufatwa yagombaga guteza umwiryane, ariko FERWAFA yagombye kwicara igashyiraho amategeko kuko ibintu byose biza bisaba amategeko nk’uko tubibona mu bindi bihugu, mu Rwanda biba kwirwanaho.”

Ati “Kureba uyu mwaka aho wari ugeze, mbona APR yari ikwirikiye igikombe, ariko ndibaza kwa kundi za AS Kigali, Police FC zijya zica mu rihumye zikicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo, naho ni ko byari kugenda cyangwa ubu byoroshye kubera APR na Rayon ziri imbere, aha ni ho mpera mvuga ya mategeko, ariko ubundi yari igikwiye.”

Kayiranga yavuze no ku makipe yamanutse, avuga ko atumva impamvu bahagaritse byose, ariko ayo mu cyiciro cya kabiri bakayasaba gukina ngo asimbure ayo mu cya mbere amanuwe adakinnye. Ibi ngo ni ibigaragaza ko gukina no ku yandi makipe byari bigishoboka.

Ati “Hari gufatwa umwanzuro umwe, niba ari uguhagarika bigahagarara, niba ari ugukina bagakina, kuko uko mu cya kabiri bakwandura ni ko mu cya mbere bakwandura bakinnye.”

Ku byerekeranye n’Igikombe cy’Amahoro, na cyo hari ibyo yakivuzeho, asobanura ko kuko hari hasigaye imikino mike yumvaga mu gihe bavuga ngo gukina biracyashoboka nk’uko biri mu cya kabiri, na ho bari gukina bagahurira ku kibuga kitari gitandukanye n’icyayo makipe kuko n’ubundi imikino yo mu gikombe cy’Amahoro yari isigaye irajya kungana n’iyo mu cyiciro cya kabiri ya kamarampaka (Playoffs) izakinwa.

Yagarutse no kuri Gicumbi FC na Heroes zamanutse, agira ati “Zari kumanuka hagendewe ku mwanzuro wo kureba aho umwaka w’imikino wari ugeze, ariko ntizimanuke zidakinnye, ngo hanyuma izizazisimbura zikine ngo zizamuke abandi wabamanuye badakinnye, niba hajemo kamarampaka numvaga na zo zakina izo kamarampaka nk’uko byagenze mu myaka ishize Gicumbi igakina kamarampaka n’izo mu cya kabiri."

Imyanzuro yatangajwe na FERWAFA yahaye APR FC igikombe cya Shampiyona,Gicumbi FC na Heroes zimanuka mu cyiciro cya kabiri, Igikombe cy’Amahoro kiraseswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka