Abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije arenga Miliyoni enye yo kugoboka ikipe muri ibi bihe

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bamaze gukusanya arenga Miliyoni enye yo gufasha ikipe, kubera ihagarara ry’amarushanwa ryatewe na Coronavirus

Kubera icyorezo cya Coronaviorus cyahagaritse amarushanwa atandukanye ku isi, by’umwihariko no mu Rwanda ikaba yarahagaritse amarushanwa yose ndetse no mu mikino yose, byagiye bigira ingaruka ku makipe atandukanye.

Ikipe ya Rayon Sports isanzwe itunzwe n’abafana bayo, ni imwe mu makipe ashobora kuba yagirwaho ingaruka no kuba shampiyona idakinwa, aho akenshi amwe mu mafaranga ayifasha ari ayo ikura ku kibuga.

Abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya arenga Miliyoni zirenga enye
Abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya arenga Miliyoni zirenga enye

Iyi kipe yaje gushaka uburyo yakwirwanaho muri iyi minsi, aho yatangije ubukangurambaga bwo kuyitera inkunga hifashishijwe telephone, ubu mu gihe kitageze ku cyumweru ikaba imaze gukusanya 4,254,585 Frws.

Mu butumwa Perezida wa Rayon Sports yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko ubu hamaze kwinjira ayo kuri telephone ndetse n’andi yanyuze mu matsinda y’abafana.

Yagize ati "Ubudasa bwacu burakomeje, gushyigikira Gikundiro Rayon yacu birakomeje uno munsi tugeze kuri 3.154.585frw tuyanyujije kuri *610# kongeraho 1.100.000frw yavuye mu bakunzi ba Rayon bayacishije muri Fan Base, Total Générale ni 4.254.585."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka