Abakunzi ba Rayon Sports bahawe umukoro wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

Ikipe ya Rayon Sports ubwo yasusurutsaga abatuye i Nyanza mu Majyepfo ihakinira n’ikipe ya Al-Merrikh SC yo muri Sudan tariki ya 3 Nzeri 2023, abakunzi ba Rayon Sports bahabwa umukoro wo kurwanya ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abangavu.

Abafana ba Rayon Sports bakoze akarasisi gashishikariza abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa abangavu n'irikorerwa mu ngo
Abafana ba Rayon Sports bakoze akarasisi gashishikariza abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa abangavu n’irikorerwa mu ngo

Hari muri gahunda ngarukamwaka izwi nka ‘Gikundiro ku Ivuko’ aho ikipe ya Rayon Sports igirira uruzinduko i Nyanza, ikanaboneraho kumurikira Abanyenyanza ibikombe yatsindiye, na bo bakishimira ikipe yavukiye iwabo.

Muri uyu mukino abangavu bibukijwe ko bagomba kwitwara neza bumvira ababyeyi, ariko n’abantu bakuru bibutswa kwirinda kubahohotera babashukisha uduhendabana tubaviramo gutwara inda bakiri batoya, ndetse no kwandura SIDA.

Mireille Batamuriza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yasabye abafana ba Rayon Sports ndetse n’Abanyenyanza muri rusange bari buzuye Sitade ya Nyanza, gufatanya mu kurinda abana.

Yagize ati “Nsabye n’urubyiruko ubufatanye, kuko kurinda icyaha biruta kuvuza ingaruka zacyo. Twizere ko nta mureyo cyangwa Umunyenyanza uzafungwa azira ko yahohoteye umwana. Rwose duharanire kugira imiryango imeze neza. Kandi uko ureberera umwana wawe umenye ko n’uw’umuturanyi aba akeneye umwitaho.”

Yanagaragaje ko kwitwara neza ku bantu bose barinda abana guhohoterwa ari byo bizabashoboza gukomeza guhura bishimye.

Ati “Niba twifuza kugaruka rero, tukakirwa n’imbaga nk’iyi ngiyi, ni uko dufatanya muri iyi gahunda yo kurinda abakiri batoya. Mukaza tukabakirana urugwiro tudafite ihungabana, tutarishwe n’ibiyobyabwenge, tutababajwe n’ingaruka zituruka kuri iri hohotera turimo kurwanya.”

Mu bitabiriye kureba umupira w’amaguru Rayon Sports yakinnye na Al-Merrikh SC, wanarangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0, hari abavuga ko hari n’ababyeyi bakwiye kwikosora ku bijyanye n’uko bita ku bana babo.

Clémence Ishimwe yagize ati “Ababyeyi na bo hari ukuntu bajya bagira uruhare mu myitwarire y’abana ibaviramo gutwita imburagihe. Nk’umwana agataha nijoro umubyeyi ntamubaze impamvu yatinze, ntanamuhane. Nyamara iyo umukanze ntiyongera gutaha ijoro. N’iyo abona agiye gutinda arahamagara, byaba ngombwa umubyeyi akamwoherereza itike.”

Rayon Sports yagaragarije Abanyenyanza ibikombe yegukanye
Rayon Sports yagaragarije Abanyenyanza ibikombe yegukanye

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyanza, Nadine Kayitesi, avuga ko n’ubwo bakibabajwe no kuba muri Nyanza hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka.

Ati “Ubundi twajyaga dusoza umwaka dufite abana barenga 200 cyangwa ijana rirenga, ariko umwaka ushize warangiye tugize abagera kuri 50. Ni ukuvuga ko ubukangurambaga dukora buri kugenda butanga umusaruro.”

Ubukangurambaga avuga bagenda bakora, ni ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo n’umuryango FXB.

Umuyobozi w’uyu muryango, Emmanuel Kayitana, avuga ko bakomeje ubu bukangurambaga kuko ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda buheruka mu mwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko nibura 5% by’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 19 baba baratangiye kurera abandi bana, kandi ko muri bo 4% baba barera abana babyaye.

Ubwo bushakashatsi kandi bwari bwagaragaje ko uwo mubare ukomeza kwiyongera.

Abanyenyanza bitabiriye umukino wa Rayon Sports ari benshi
Abanyenyanza bitabiriye umukino wa Rayon Sports ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka