Abakinnyi n’abakozi ba APR FC basuye abarwayi muri CHUK (Amafoto)

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho

Mu gihe umwaka w’imikino mu Rwanda wa 2022/2023 wamaze gusozwa, ikipe ya APR FC yatangiye bimwe mu bikorwa byo hanze y’ikibuga, harimo no gufasha abatishoboye.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki 22/06/2023 abakinnyi ba APR FC na bamwe mu batoza bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe Masabo Michel bazindukiye mu gikorwa cyo kwifatanya n’abarwayi badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro barwariye mu bitaro bya CHUK.

Abakinnyi basobanuriwe imikorere y'uyu muryango wa Solid Africa usanzwe ugaburira abarwayi
Abakinnyi basobanuriwe imikorere y’uyu muryango wa Solid Africa usanzwe ugaburira abarwayi

Ni ibikorwa byabanjirijwe no gusura ikigo cya Solid Africa giherereye i Rusororo, iki kikaba ari ikigo gisanzwe gitanga ubufasha ku barwayi barwariye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda, ndetse n’igikoni bitunganyirizwamo.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC Masabo Michel wari uyoboye abakinnyi n’abandi bagize APR FC, yavuze ko iki ari igikorwa kindi bateguye nyuma y’igikorwa basanzwe bakora cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho ubu basigaye bagifatnya n’amatsinda y’abafana (Fan Clubs).

“Ni igikorwa APR FC isanzwe ikora, icyari ngarukamwaka twifatanyaga n’abanyarwanda Kwibuka, ubu twasanze icyo gikorwa twagisangira n’ama Fan Clubs, hanyuma twe nka Staff n’abakinnyi dukore ikindi gikorwa cyo gushyigikira abanyarwanda bakeneye kwitabwaho"

Masabo Michel, Umunyamabanga Mukuru wa APR FC
Masabo Michel, Umunyamabanga Mukuru wa APR FC

Yakomeje agira ati "Ni yo mpamvu twatoranyije umuryango witwa Soild Africa tunashimira cyane, dusanga ari abantu b’ingenzi bafite igikorwa gikomeye kandi cyiza, turavuga tuti uyu munsi turajya kwifatanya nabo, twerekeze mu kigo cya CHUK kivurirwamo imbabare nyinshi, tuze dufatanye nabo ari ukugira ngo natwe tubagararize ko muri APR, urubyiruko rwacu tutarutoza gukina gusa, ariko iyo tubonye abandi bantu bafite umutima wa kimuntu turabegera kugira ngo n’icyo kijye mu mico abana bacu bagomba gukurana”

Nshimiyimamana Franco, Umuyobozi mukuru muri Solid Africa, yashimiye APR FC yifatanyije nabo muri iki gikorwa cyo gusura abarwayi bakanasangira nabo, aho avuga ko ari gikorwa cyiza by’umwihariko ku rubyiruko

Yagize ati “Ndashimira APR FC, ikipe igizwe n’urubyiruko mu rugero barimo kugera aha hantu kuza kureba uko bameze tugasangira n’abarwayi ni ibintu byiza ku rubyiruko, bituma bamenya uko abandi bameze,hari ukuntu umuntu abaho atazi uko abandi bameze, ariko ubu baba bagize ishusho y’uko abandi babayeho, ni abambasaderi beza, ni igikorwa cyiza”

"Ibyatanzwe harimo ibikoresho by’isuku, amata n’ibindi byo guteka, ni ibintu byiza bizagira icyo bifasha abarwayi kuko ni ibikenerwa buri munsi, byakundaga kuba rimwe mu mwaka ariko nk’ubu APR yaje, turashishikariza n’abandi kuza tukifatanya n’abarwayi, tukifatanya nabo bakumva ko n’abari mu buzima bundi babatekereza"

Solid Africa yifatanyije na APR FC, ni umushinga udaharanira inyungu watangiye mu mwaka wa 2010 utangiriye muri CHUK, umushinga ugaburira abarwayi kwa muganga aho utanga amafungururo atatu ku munsi ku buntu ku barwayi.

Nshimiyimamana Franco, Umuyobozi mukuru muri Solid Africa
Nshimiyimamana Franco, Umuyobozi mukuru muri Solid Africa

Manishimwe Djabel kapiteni wa APR FC, mu izina ry’abandi bakinnyi yavuze ko yishimiye iki gikorwa ubuyobozi bwa APR FC bwateguye, anakangurira abandi kugira umutima ufasha bakita ku barwayi haba mu kabagenera ubufasha n’ibindi

“Ni ibintu biba bikenewe ku buzima bw’umuntu, natwe iyo tubasha kuba turi bazima dufite ubuzima buzira umuze, ntabwo tuba tugomba guterera iyo ngo twirengagize ko hari n’abandi bifuza kuba bameze nkatwe, ni yo mpamvu tuba twaje kugira ngo twifatanye nabo, tubereke ko tutabatereranye kuko ni ibyago bishobora kugwirira buri wese, iyo ubashije kubishyira mu mutwe nabo ukabatekerezaho kiba ari igikorwa cyiza”

“Ni umuco mwiza uretse n’abakinnyi n’abandi bose twabibashishikariza n’andi makipe agiye abishobora akabikora byaba ari ibintu byiza kuko ni igikorwa cyiza gutekereza ku barwayi, abantu bari kwa muganga baba bafite ubuzima butaboroheye”

Manishimwe Djabel, Kapiteni wa APR FC mu gikorwa cyo kugaburira abarwayi
Manishimwe Djabel, Kapiteni wa APR FC mu gikorwa cyo kugaburira abarwayi

Andi mafoto yaranze iki gikorwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nzuri sana

Ize yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Egokabisa nukuzabarasura abobagwayi.kwamuganga twabishi mye

NTIRAMPEBA isaac yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

egokabisa izongambabafashe nizokabisa turabakunda cane..ndiburundi muyinga giteranyi tura..ndasuhuza abanyagwanda..

NTIRAMPEBA yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka