Abakinnyi ba Rayon Sport bagiranye inama n’abafana kugira ngo babagaragarize ibibazo byabo

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sport bari barangije imyitozo, tariki 26/04/2012, ku kibuga Rayon Sport ikoreraho imyitozo giherereye ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro bagiranye inama n’abafana mu rwego rwo kubagaragariza ibibazo bafite bikunze no gutuma batitwara neza.

Igitekerezo cyo guhuza abakinnyi n’abafana ngo baganire cyaturutse ku mutoza wa Rayon Sport Jean Marie Ntagwabira washatse ko abafaba bamenya by’impamo impamvu ikipe yabo yabuze igikombe cya shampiyona; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport ku rwego rw’igihugu Jean Claude Muhawenimana.

Mu ijambo ryavuzwe na Kapiteni wa Rayon Sport, Karim Nizigiyimama, bakunze kwita ‘Makenzi’ yasabye abafana imbabazi kuko abakinnyi batabashije kubaha igikombe nk’uko bari barabibasezeranyije. Yavuze ko nubwo n’abakinnyi babigizemo uruhare ariko ahanini byatewe n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatereranye ikipe yabo ntibwite ku bibazo abakinnyi bahuye nabyo.

Ndukimana Hamad ‘Katauti’ umaze iminsi mike agarutse muri iyo kipe, yavuze ko atatinya kuvuga ko ubuyobozi bwadohotse ku nshingano zabwo zo kwita ku bakinnyi kuko ahanini usanga ikipe itahembwe, bigatuma abakinnyi basiba mu myitozo, banakina umukino runaka ugasanga batitwara neza kandi ubuyobozi bukarenga bugasaba abakinnyi umusaruro.

Katauti yagize ati “Nk’ubu uko turi aha, nta muyobozi uhari ngo aze arebe uko twaramutse ndetse n’ibibazo dufite wenda ngo agire ibyo akemura mo. Turabizi ko ibibazo bibaho, ariko nibura umuntu atwegereye tukanaganira akamenya imibereho yacu, n’ubwo yaguha dukeya cyangwa se ntagire n’icyo aguha ariko wabona ko akwitayeho nibura bikakongerera imbaraga”.

Abakinnyi benshi twaganiriye bavugaga ko bafite ikibazo cy’umushahara kuko ubu abenshi Rayon Sport ibafitiye amezi abiri itarabahemba. Ikindi kibazo cyagutsweho n’abakinnyi, ni icy’uko hari bamwe muri bo bahawe umushahara w’ukwezi kwa gatatu, mu gihe abandi bo batahembwe.

Ikipe ya Rayon Sport n'umutoza wayo mu myitozo
Ikipe ya Rayon Sport n’umutoza wayo mu myitozo

Abakinnyi bafasshe amagambo muri iyo nama bahurizaga ku kibazo cy’ubuyobozi bitabitaho uko bikwiye, gusa bijeje abafana ko bagiye gukora ibishoboka byose bakabashakira igikombe cy’amahoro kuko bigaragara ko ariho bashobora gushakishiriza kuko muri shampiyona ho basa n’abamaze kuyibagirwa.

N’ubwo iyo nama yifujwe n’umutoza Ntagwabira, we yirinze kugira icyo avugira muri iyo nama, ndetse ubwo twari tumwegereye kugira ngo tuganire, dore ko iyo kipe ifite umukino izakina na mukeba wayo APR FC ku cyumweru, yirinze kutuvugisha avuga ko atameze neza dore ko no ku isura ye wabonaga nta byishimo namba afite.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Rayon Sport buvuga kuri ibyo bibazo bisa n’aho byabaye urudaca, tujya gushaka umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, utari witabiriye imyitozo, atubwira ko ibyo abakinnyi bavugiye muri iyo nama ari ibinyoma.

Yagize ati, “Kugeza ubu nta mukinnyi dufitiye amafaranga y’ibirarane. Abakinnyi bose barahembwe, ubwo utarahembwe ni uko atari ahari. Icyo kuvuga ko twabatereranye tutajya tuza mu myitozo si cyo, kuko buri munsi umuyobozi wungirije Masumbuku aba ari mu myitozo, uretse ko uyu munsi atabashije kuhagera. Twebwe rero turumva nta kibazo kiri muri Rayon Sport uretse ko abantu barimo gukabya ibintu gusa”.

Gakwaya avuga ko ibibazo by’amikoro Rayon Sport ifite n’andi makipe abifite, gusa ngo barimo gushaka umuti wabyo kandi ngo ni nk’aho wabonetse ku buryo bizeye ko mu munsi mikeya cyane ibibazo bya Rayon Sport bizahita birangira.

Umuti Gakwaya avuga ni Sosiyete y’Ubwishingizi SORAS yameye kugirana ubufatanye na Rayon Sport kandi ngo isaha iyo ariyo yose bazasinyana amasezerano ubundi batangire gukorana.

Gakwaya avuga ko nibatangira gukorana na SORAS ibibazo byose bizarangira, umushahara w’abakinnyi n’abatoza ukabonekera igihe maze Rayon Sport ikongera kwitwara neza.

Kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37 ikaba irushwa na Police FC amanota 7, mu gihe hasigaye imikino itatu ngo shampiyona isozwe.

Nk’uko numutoza Jean Marie Ntagwabira yabitangaje ubwo yari amaze gutsindwa na Kiyocu Sport mu mukino wa shampiyona uheruka, biragoye ko Rayon Sport yatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ahubwo hasigaye kurwariza ku gikombe cy’amahoro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka