Abakinnyi b’u Rwanda bazakina na Senegal bahamagawe

Abakinnyi 25 bagiye kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 uzahuza Amavubi na Senegal ku wa 9 Nzeri 2023, bahamagawe.

Ni abakinnyi bahamagawe n’abatoza b’agateganyo bayobowe na Gérard Buscher bashyizweho nyuma y’uko uwari umutoza mukuru Carlos Alos Ferrer asezereye, uyu Mufaransa akaba afatanyije n’abarimo Seninga Innocent ndetse na Jimmy Mulisa.

Amavubi azakina na Senagal itarahamagaye abakinnyi bazwi cyane kuko yamaze kubona itike
Amavubi azakina na Senagal itarahamagaye abakinnyi bazwi cyane kuko yamaze kubona itike

Aba batoza n’abandi bafatanya bahamagaye abakinnyi 25 bagiye gutangira umwiherero wo kwitegura uyu mukino uteganyijwe kuzabera kuri stade Mpuzamahanga ya Huye.

Aba bakinnyi bagaragayemo abakinnyi batanu gusa bakina hanze y’u Rwanda ari bo umunyezamu Ntwali Fiacre ukinira TS Galaxy Football Club yo muri Afurika y’Epfo, Mutsinzi Ange Jimmy ukina muri FK Jerv yo muri Norvège, Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya ndetse na Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih yo kuri Ukraine.

Muri iyi kipe kandi hagaragagayemo umukinnyi w’ikipe ya APR FC wahamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ari we Niyibizi Ramdhan kubera uburyo ari kwitwara neza muri iki gihe ndetse no kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 akaba ari mu bahabwaga amahirwe ko isaha n’isaha yakwinjira mu ikipe y’Amavubi.

Uyu musore kandi yiyongeraho myugariro Nshimiyimana Yunusu bakinana na we wahamagawe bwa mbere nubwo atavuzweho rumwe na benshi bavuga ko myugariro wa Rayon Sports Mitima Isaac na we yari akwiriye guhamagarwa.

Urutonde rw'abakinnyi 25 bahamagawe ngo bitegure ikipe ya Senegal
Urutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe ngo bitegure ikipe ya Senegal

Ikipe y’igihugu ya Senegal izaza itazanye abakinnyi b’ibyamamare nka Sadio Mane kubera ko n’ubundi yamaze kubona itike. Iyi kipe na yo tariki 30 Kanama 2023 yahamagaye abakinnyi biganjemo abatarabonaga amahirwe yo guhamagarwa. Banatangiye umwiherero ku wa Kane mu gihe biteganyijwe ko bazahaguruka iwabo baza mu Rwanda tariki 6 Nzeri 2023.

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo n’amanota abiri kuri 15 amaze gukinirwa, mu gihe Senagal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13 ikaba yaramaze no kubona itike y’Igikombe cya Afurika 2024 giteganyijwe hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2024 muri Côte d’Ivoire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka