#RPL: Rayon Sports yatsinze Marine FC ifata umwanya wa kabiri

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo

Ni umukino wakinywe kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare kuri Kigali Pele Stadium ukaba usize ikipe ya Rayon Sports ku mwanya wa 2 n’amanota 33, aho inganya na Musanze amanota ariko ikayirusha ibitego bibiri mu byo amakipe azigamye.

Ni umukino wagiye gutangira ikipe ya Rayon Sports Ibizi neza ko niwutsinda iza guhita ifata umwanya wa kabiri nyuma y’uko ikipe ya Police FC itabashije kubona amanota 3 imbere ya Etincelles ndetse na Musanze Fc ikaba yatsinzwe na APR FC ibitego 3-1, bivuze ko amakipe yombi yari imbere ya Rayon Sports yari yatakaje amanota.

Wari umukino wa gatatu ku mutoza w’ikipe ya Rayon Sports umufaransa Julien Mette yari agiye gutoza kuva yahabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports gusa akaba nta ntsinzi yari yakabonye kuva yaza.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga ndetse ubona ko ishaka gutsinda ikipe ya Marine hakiri kare, ndetse byanayihiriye ku munota wa 3 gusa w’umukino ku mupira yari ahawe na Hertier Nzinga Luvumbu, Tuyisenge Arsene ahita aterekamo igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Tuyisenge Arsene yishimira igitego yari amaze gutsinda.
Tuyisenge Arsene yishimira igitego yari amaze gutsinda.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Nyuma yo gutsinda igitego, ikipe ya Rayon Sports yabaye nk’igabanya ubukana maze itangira gukinira inyuma ari nako ikipe ya Marine FC wabonaga yo ishaka kwishyura.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu w’umugande Charles Bbaale waciye mu rihumye ba myugariro ba Marine FC, igice cya mbere kirangira ikipe ya Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-0.

Rutahizamu w'umunya-Uganda Charles Bbaale nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri.
Rutahizamu w’umunya-Uganda Charles Bbaale nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nke ugereranyije n’uko igice cya mbere cyatangiye, aho ku munota wa 69 ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka maze ikuramo Tuyisenge Arsene binjiza Ganijuru Elie mu gice gisatira.

Umutoza Yves Rwasamanzi utoza ikipe ya Marine Fc yakoze impinduka yinjiza Mbuangi Nzau Ginola hasohoka Byiringiro Gilbert. Ku munota wa 73, hongeye gukorwa izindi mpinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho basimbuje abakinnyi nka Charles Bbaale na Iraguha Hadji maze binjizamo Youssef Rahb na Gomis Paul.

Nyuma yo gukora impinduka zitandukanye ku makipe yombi, ikipe ya Rayon Sports yongeye gusatira ikipe ya Marine Fc cyane kuri rutahizamu wayo Paul Gomis wari umaze kwinjira mu kibuga gusa abugarira ba Marine bihagararaho.

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yongeye gukora impinduka mu kibuga akuramo Hertier Nzinga Luvumbu na Muhire Kevin maze yinjiza Mvuyekure Emmanuel na Kalisa Rachid. Nyuma y’iminota 90 y’umukino, umusifuzi yongeyeho iminota 5 ariko nti yagira icyo ihindura ku musaruro muri rusange.

Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa kabiri
Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa kabiri

Ikipe ya Marine Fc izakurikizaho ikipe ya APR FC ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 naho ikipe ya Rayon Sports yo ikazaba yerekeje mu karere ka Huye gukina na Amagaju FC.

Dore uko indi mikino yagenze, Umunsi wa 19:

Etoile de l’Est 0-2 Mukura VS

Bugesera FC 0-2 Sunrise

Musanze FC 1-3 APR FC

Gasogi United 1-1 Kiyovu Sports

Muhazi 1-2 Amagaju

AS Kigali 1-0 Gorilla

Bugesera 0-2 Sunrise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka