Musanze FC itsinze Rayon Sports isubira ku mwanya wa mbere (Amafoto)

Ikipe ya Musanze FC ku kibuga cyayo yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0, bituma Musanze FC isubirana umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC.

Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no gutangira neza umukino kwa Musanze FC kuko yari imaze kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports kenshi ibona n’imipira y’imiterekano (koruneri). Nko ku munota wa gatatu, umunyezamu Simon Tamale yarokoye ikipe ya Rayon Sports ku mupira wari utewe n’umutwe na Mathaba Lethabo, umupira awushyira muri koruneri itagize ikiyivamo.

Ubwo Musa Esenu yateraga umupira n'umutwe imbere y'izamu rya Musanze FC ariko umupira ukajya hanze
Ubwo Musa Esenu yateraga umupira n’umutwe imbere y’izamu rya Musanze FC ariko umupira ukajya hanze

Rayon Sports yakomeje kugorwa n’ikibuga cya stade Ubworoherane gisanzwe kigora amakipe menshi, ariko noneho by’akarusho imvura ikaba yari yakiguyemo. Kugorwa n’ikibuga byatumaga idashobora kubaka imikinire yayo yo hasi igakoresha imipira miremire itayihiraga.

Ku rundi ruhande, Musanze FC yari mu rugo ku kibuga imenyereye nubwo na yo yakinaga imipira miremire ariko yo yashyiraga no hasi igakina bikanayihira ikagera imbere y’izamu rya Rayon Sports cyane, ikaba yabonye koruneri zitagize icyo ziyimarira.

Héritier Luvumbu Nzinga yagiye atera imipira ikomeye mu izamu rya Musanze ariko ntibyare umusaruro
Héritier Luvumbu Nzinga yagiye atera imipira ikomeye mu izamu rya Musanze ariko ntibyare umusaruro

Ku munota wa 43 Rayon Sports yabonye amahirwe, akaba ari na yo yonyine akomeye yabonye mu gice cya mbere ubwo Héritier Luvumbu Nzinga yafataga umupira hagati agacenga rimwe maze agatera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad ariko arishyira muri koruneri itagize icyo itanga, iminota 45 irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, ikuramo Tuyisenge Arsene wakinaga anyura iburyo imbere, ishyiramo Charles Bbaale. Ibi byatumye Iraguha Hadji watangiye akina imbere ku ruhande rw’ibumoso ahita ajya ibumoso, uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda akina iburyo.

Rutahizamu Peter Agblevor watsinze igitego cya Musanze FC aho yari ahanganye na Rwatubyaye Abdoul myugariro wa Rayon Sports
Rutahizamu Peter Agblevor watsinze igitego cya Musanze FC aho yari ahanganye na Rwatubyaye Abdoul myugariro wa Rayon Sports

Musanze FC ariko ntabwo yahaye Rayon Sports umwanya wo gukoresha izi mpinduka kuko ku munota wa 50, rutahizamu Peter Agblevor yahawe umupira maze yinjirana ba myugariro mu rubuga rw’amahina. Bananiwe kumukuraho umupira atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri.

Perezida wa Musanze FC Tuyishime Placide yari yitabiriye uyu mukino
Perezida wa Musanze FC Tuyishime Placide yari yitabiriye uyu mukino

Musanze FC yakomeje kurusha Rayon Sports cyane hagati mu kibuga mu guhererekanya imipira. Byatumye ikomeza kugera ku izamu rya Simon Tamale cyane. Ku munota wa 61 Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Mohamed Wade, yongereye imbaraga hagati mu kibuga akuramo Iraguha Hadji wakinaga ku ruhande ashyiramo Kalisa Rashid ukina hagati.

Umutoza wa Musanze FC wungirije Imurora Japhet aha amabwiriza Lethabo Mathaba ukina imbere ku ruhande rw'iburyo rwa Musanze FC
Umutoza wa Musanze FC wungirije Imurora Japhet aha amabwiriza Lethabo Mathaba ukina imbere ku ruhande rw’iburyo rwa Musanze FC

Rayon Sports yari yongeyemo Bugingo Hakim wasimbuye Ishimwe Ganijuru Elie na Rudasingwa Prince wasimbuye Mugisha François, ku munota wa 75 yatsinze igitego ku mupira wari uturutse kwa Bugingo Hakim, umunyezamu Muhawenayo Gad abanza kuwufata kuko yari ahanganye na Rudasingwa Prince, umupira ujya mu izamu gusa umusifuzi Rulisa Patience yemeza ko ari igitego.

Abakinnyi ba Musanze FC bagaragaje kutemera iki gitego bavuga ko umunyezamu yasunitswe binatera imvururu kugeza ku musifuzi wo ku ruhande wavuze ko atari cyo maze na Rulisa Patience na we yisubiraho.

Muri iyi minota imvura yari yamaze no kugwa, Rayon Sports yakinaga neza igera imbere y’izamu rya Musanze FC ariko amahirwe ntayisekere. Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze ariko na yo yakomeje kwitwara neza yotsa igitutu ishaka igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Musanze FC itsindiye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0 isubirana umwanya wa mbere n’amanota 16 mu mikino irindwi imaze gukinwa. Rayon Sports izakira Sunrise FC ku munsi wa munani wa shampiyona, mu gihe Musanze FC izakirwa na Muhazi United.

Peter Agblevor yahesheje amanota Musanze FC ikomeza kuba iya mbere
Peter Agblevor yahesheje amanota Musanze FC ikomeza kuba iya mbere
Peter Agblevor ashagawe n'abakinnyi ba Musanze FC ubwo yari amaze kubatsindira igitego
Peter Agblevor ashagawe n’abakinnyi ba Musanze FC ubwo yari amaze kubatsindira igitego
Peter Agblevor afashwa na Tuyisenge Pacifique (11) kwishimira igitego cyabahesheje amanota atatu
Peter Agblevor afashwa na Tuyisenge Pacifique (11) kwishimira igitego cyabahesheje amanota atatu
Byari ibyishimo kuri Musanze FC
Byari ibyishimo kuri Musanze FC
Eric Ngendahima wa Rayon Sports agerageza gutanga umupira
Eric Ngendahima wa Rayon Sports agerageza gutanga umupira
Nyuma y'umukino bafashe ifoto izabibutsa ko batsinze Rayon Sports bagakomeza kuba aba mbere muri shampiyona
Nyuma y’umukino bafashe ifoto izabibutsa ko batsinze Rayon Sports bagakomeza kuba aba mbere muri shampiyona

Indi mikino yabaye:

AS Kigali 1-0 Police FC

Etoile de l’Est 0-1 Muhazi United

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ohohohoh! Ese maye.niyo mpamvu Nyirangarama ari bucece. Ikipe bayikubise.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Musanze yasubiranye umwanya wa1 yari yambuwe na APR FC ntabwo Ari Reyosport yari yawuyambuye Murakoze! Kand dukunda amakuru meza muduha !

Muhawenimana Obed yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Musanze yaturuhije ariko sinibaza impamvu karisa abanzahanzepe

ser verien hakuzimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka