Ikipe ya Mukura yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije

Mu nteko rusange y’ikipe ya Mukura VS yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Huye kuri iki Cyumweru, tariki 14 Kanama 2016, ubuyobozi bwamurikiye abafana abakinnyi bashya ikipe yasinyishije, bakazayifasha muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Mu cyumba cy’inama cya Galileo stadium Hotel hateraniye inama y’inteko rusange ya Mukura vs, inama yari iyobowe na Nizeyimana Olivier, umuyobozi w’iyi kipe. Muri iyi nama, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaboneyeho kumurikira abafana, abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2016/2017. Abo bakinnyi Mukura yasinyishije baje gusimbura Hakizimana Muhadjili werekeje muri APR Fc, Ndayishimiye Celestin werekeje muri Police FC n’abandi barimo umunyezamu Shyaka Regis wasinyiye Amagaju.

Ikipe ya Mukura yamuritse abakinnyi batanu bazayifasha muri uyu mwaka w'imikino.
Ikipe ya Mukura yamuritse abakinnyi batanu bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi nama yayobowe na Nizeyimana Olivier, ari na we Muyobozi Mukuru wa mukura VS.

Abakinnyi batanu ikipe ya Mukura VS yerekanye kuri iki Cyumweru ni:

1. Ndikumana Patrick wavuye muri Rwamagana City ahawe nomero 14 yambarwaga na Celestin
2. Bukuru Christophe na we avuye muri Rwamagana akaba ahawe n 8 ya Muhadjiri
3. Fabien Twagirayezu na we yavuye muri Rwamagana
4. Simpenzwe Hamidou wavuye muri Musanze
5. Hassan wavuye muri Marines na
6.Djumaine Hassan (Rwamagana)

Nizeyimana Olivier, Perezida wa Mukura ni we wari uyoboye inama
Nizeyimana Olivier, Perezida wa Mukura ni we wari uyoboye inama
Abakinnyi batanu basinyishijwe na Mukura vs
Abakinnyi batanu basinyishijwe na Mukura vs

Usibye kandi gusinyisha aba bakinnyi ikipe ya Mukura yanongereye amasezerano y’abakinnyi b’inkingi za mwamba ari bo Ally Niyonzima, Zagabe Jean Claude, Aristide Habihirwe, Gasongo Jean Pierre, Ibrahim Nshimiyimana na Abou Ndayegamiye

Imyenda izambarwa n’abakinnyi bashya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abou Ndayegamiye arakaze cyane

Michel Raphael Tuyishime yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

SG ADMAAN NAMENYE AGACIRO KU MWANYA ARIHO.BITEYE ISONI KUBONA SD ARI INYUMA YI KIBUGA ARI KU MIRYANGO MACHT IRIHO IRABA KANDI YAGAPANZE AKAZI AHO YAKABAYE YICAYE MURI TRIBUNE D HONNEUR NA BASHYITSI BAMUSUYE BIRABABAJE.MURAKOZE

jado yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

PRESIDENT ATUBWIRE SG ADMANI AGIRERE IMYITWARI NI NDANGAGACIRO ZA MUKURA.BIRABABAJE KUBONA SG ARWANA NU MUKILNYI ALLY KURI STATION IZUBA RIVA .IKINDI NACYO UZAMUGURIRE COSTUME NZIZA IGIHE UDAHARI AJYE YICARA MU CYUBAHIRO ASOBANUTSTE KUKO BITEYE ISONI IMYAMBARIRE YE PE.MURAKOZE.

rukundo yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

Mukura ibaye Rwamagana pe!

m yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

iyo nteko rusange irihe(amashusho?)

gaga yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka