Huye na Rusizi hatangirijwe itegurwa ry’ikipe y’igihugu y’abagore

Mu mushinga w’imyaka ine ugamije gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru ndetse no gutegura ikipe y’igihugu y’ejo hazaza, mu karere ka Huye hatangiriye ibikorwa byo gutangira gukundisha abana b’abakobwa bakiri bato umupira w’amaguru.

Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hari gutegurwa Shampiona y’abatarengeje imyaka 15 izatangira mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2016, bikazabanzirizwa no gutoranya abana b’abakobwa bafite impano mu mupira w’amaguru, nyuma bakazashyirwa mu bigo byatoranijwe aho bazakomeza gukurikiranwa.

Abana b'abakobwa batangiye gukundishwa umupira w'amaguru bakiri bato
Abana b’abakobwa batangiye gukundishwa umupira w’amaguru bakiri bato
Barabwirwa akamaro ko gukina umupira w'amaguru
Barabwirwa akamaro ko gukina umupira w’amaguru

Rwemarika Félicitée uyobora ishami ry’umupira w’amaguru mu bagore muri Ferwafa, yatangaje ko iyi ari intangiriro yo gutegura ikipe y’igihugu, ndetse anashishikariza inzego bireba ko bafatanya kugira ngo n’abagore bakomeze gutera imbere mu mupira w’amaguru.

Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore muri FERWAFA.
Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA.

Yagize ati “Abagaore bateye imbere mu nzego zitandukanye, no mumpira w’amaguru bigomba uko, ariko bizagerwaho ku bufatanye bwa buri wese, baba ababyeyi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, tugashishikariza abakobwa ko umupira w’amaguru Atari uw’abahungu gusa”

Buri turere twagiye dushyirwamo abatoza bazakomeza gufsha aba bana
Buri turere twagiye dushyirwamo abatoza bazakomeza gufsha aba bana

Iyi Festival mu karere ka Huye yari yahuje abana 400 mu karere ka Huye bari baturutse mu bigo bitanu, aho buri kigo cyaje kugenerwa imipira 10 izakomeza kubafasha imyitozo, ndetse na buri Centre y’umupira w’amaguru nayo igenerwa umupira.

Rwemarika akurikira Festival igamije gukundisha abana b'abakobwa umupira w'amaguru
Rwemarika akurikira Festival igamije gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru

Iyi gahunda nyuma yo kubera mu karere ka Huye kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Kanama 2016 , yaje gukomereza mu karere ka Rusizi ku wa Gatanu taliki ya 12 Kanama, ikazakomereza mu karere ka Nyagatare taliki ya 19 Kanama 2016, ndetse na Bugesera taliki ya 26 Kanama, maze ibi bikorwa bisorezwe i Rubavu taliki ya 09 Nzeli 2016.

Amafoto y’uko byari byifashe mu karere ka Huye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

l m love to using opera mini

Asiimwe john yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka