Zidane yatangajwe bikomeye n’igitego Christiano yatsinze Juventus (Video)

Umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yatangajwe n’igitego umukinnyi we Christiano Ronaldo yatsinze ikipe ya Juventus.

Zidane yumiwe yifata mu mutwe nyuma y'iki gitego
Zidane yumiwe yifata mu mutwe nyuma y’iki gitego

Iki gitego cyatsinzwe mu buryo butangaje kikijyamo, Zidane yagaragaye nk’umuntu utumva uburyo kigiyemo, agaragara nk’umuntu utumva uburyo Christiano abigenje kugira ngo agitsinde, birangira yumiwe yifata mu mutwe asa n’utangiye kwemera koko ari igitego, abona kubyakira.

Akandi gashya kagaragaye muri uyu mukino wa 1/4 cya Champions League, ni uko nyuma y’iki gitego abafana ba Juventus bose bisubiye bakifanira Christiano Ronaldo warumaze gukora agashya abatsinda igitego mu buryo butangaje.

Irebere uburyo icyo gitego cyatangaje cyane Zidane

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MURI IKI CYUMWERU REAL IRAJE ITUBONE KBS

Alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

MBEGA IGITEGO BIRIYA NI UBUHANGA APR NIKOMERE

GAPARATA JADO yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka