Wai Yeka wakiniraga Musanze yabonye ikipe nshya muri Tanzania

Rutahizamu wa Musanze Fc Wai Yeka, yerekeje mu ikipe yitwa Alliance FC yazamutse mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Uyu rutahizamu wari umaze iminsi akinira ikipe ya Musanze, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi bashakishwa n’amakipe menshi ya hano mu Rwanda, nyuma yo gusoza shampiona y’uyu mwaka ari ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 11.

Wai yeka yahawe ikaze muri iyi kipe ahabwa n'umwambaro wayo
Wai yeka yahawe ikaze muri iyi kipe ahabwa n’umwambaro wayo

Mu minsi ishize mu ikipe ya Musanze havugwaga ko bamwe mu bakinnyi bakomeye batangiye kuva muri iyi kipe, kubera kugabanuka kw’ingengo y’imari iyi kipe yagenerwaga n’akarere ka Musanze, gusa Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe yari yatangaje ko nka Wai Yeka batakimukeneye kuko amasezerano ye yari yanarangiye.

Wai Yeka wari ukinnye imyaka myinshi muri Musanze, iyi Shampiona yabatsindiye ibitego 11
Wai Yeka wari ukinnye imyaka myinshi muri Musanze, iyi Shampiona yabatsindiye ibitego 11

Yagize ati "Wai Yeka we amasezerano yararangiye ni uburenganzira bwe kugenda, nta kindi twumva tumukeneyeho, iyo tumukenera twari kumugumana"

Ikipe ya Musanze yahoze akinira yamwifurije amahirwe ibinyujije ku rubuga rwa Twitter
Ikipe ya Musanze yahoze akinira yamwifurije amahirwe ibinyujije ku rubuga rwa Twitter

Ikipe ya Alliance Football Club kugeza ubu itozwa n’umunyarwanda Kayiranga Baptiste, ikaba uyu mwaka izaba ikina bwa mbere muri shampiona y’icyiciro cya mbere, nyuma yo kuzamuka uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka