Uyu munsi mu mateka: Hashize imyaka ine Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona cya 7

Itariki nk’iyi mu mwaka wa 2013, abafana ba Rayon Sports babyinaga intsinzi bishimira kwegukana ku nshuro ya 7 igikombe cya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru

Hari Tariki ya 15 Gicurasi 2013 ubwo ikipe ya Rayon Sports yegukanaga igikombe cya shampiyona itsinze Musanze igitego 1-0 ku mukino wabanzirizaga uwa nyuma muri Shampiona ya 2012/2013, igitego cyatsinzwe na Amiss Cedrick.

Byari ibyishimo ku bafana, nyuma y’aho iyi kipe yari ikimukira mu karere ka Nyanza yabanje gutakaza imikino itatu ya mbere, gusa yaje kuzamuka, itsinda imikino yindi yakurikiyeho, harimo n’uwo yanyagiyemo APR Fc ibitego 4-0.

Abakinnyi umukino ukirangira bahise bashyira umutoza Gomes da Rosa mu kirere
Abakinnyi umukino ukirangira bahise bashyira umutoza Gomes da Rosa mu kirere

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo Rayon yatsindaga Musanze igahita itwara igikombe, umwe rukumbi niwe ukiri muri Rayon ariwe Sibomana Abouba nawe waje kujya gukina muri Gor Mahia yo muri Kenya agatwara igikombe cya shampiyona akagaruka muri Rayon.

Murenzi Abdallah wayoboraga Rayon Sports ubwo yegukanaga igikombe cya 2014
Murenzi Abdallah wayoboraga Rayon Sports ubwo yegukanaga igikombe cya 2014

Abakinnyi bari babanjemo ubwo batsindaga Musanze bakegukana igikombe

Uhereye ibumoso: Usengimana Faustin, Tuyizere Donatien Jojoli,Amiss Cedrick, Kambale Salita Gentil, Nizigiyimana AbdoulKharim Mackenzie, Johnson Bagoole, Sibomana Abouba, Mwiseneza Djamal, Fuadi Ndayisenga, Hategekimana Aphrodis Kanombe na Bikorimana Gerard uri imbere yabo
Uhereye ibumoso: Usengimana Faustin, Tuyizere Donatien Jojoli,Amiss Cedrick, Kambale Salita Gentil, Nizigiyimana AbdoulKharim Mackenzie, Johnson Bagoole, Sibomana Abouba, Mwiseneza Djamal, Fuadi Ndayisenga, Hategekimana Aphrodis Kanombe na Bikorimana Gerard uri imbere yabo

Aba bakinnyi batsinze Musanze bakegukana iki gikombe basigaye baba he?

Bikorimana Gérard (Umunyezamu wa kabiri muri Bugesera Fc)
Nizigiyimana Kharim Abdoul (Gor Mahia, Kenya)
Sibomana Abouba (Rayon Sports)
Tuyizere Donatien Jojoli (Umupira yarawuretse)
Usengimana Fautsin (APR Fc)
Johnson Bagoole (Sofapaka, Kenya )
Hategekimana Aphrodis bita Kanombe (Ports, Djibuti)
Ndayisenga Fuadi (Sc Villa )
Mwiseneza Djamal (APR Fc)
Amiss Cedric (Uniao da Madeira ,Icyiciro cya kabiri Portugal )
Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc)

Igikombe baje kugihabwa ku mukino wakurikiyeho ....

Hategekimana Aphrodis Kanombe arakimanika
Hategekimana Aphrodis Kanombe arakimanika
Ubwo iyi kipe yashyikirizwaga iki gikombe
Ubwo iyi kipe yashyikirizwaga iki gikombe
Gomes Da Rosa yishimira igikombe
Gomes Da Rosa yishimira igikombe

Nyuma yo gutwara iki gikombe hari byinshi byahindutse ...

Nyuma y’imyaka ine iyi kipe irakoza imitwe y’intoki ku kindi gikombe cya shampiyona aho ibura amanota atatu gusa ngo icyegukane ku mugaragaro, ikaba ishobora kuyabona ku mukino uzayihuza na Mukura Vs kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali.

Muri 2013 ubwo Rayon Sports yagukanaga shampiyona iri kumwe n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa, yari imaze imyaka icyenda yose yose itazi uko igikombe cya shampiyona gisa. Imyaka icyenda yabaye miremire ku bafana ba Rayon Sports basanzwe bamenyereye gusimburana na mukeba wabo APR Ku gikombe cya shampiyona.

Kuri iyi nshuro iyi kipe y’Ubururu n’Umweru ikaba igiye kwegukana igikombe nyuma y’imyaka ine ......

Muri iyi myaka ine ishize Rayon yegukanye igikombe hari byinshi byahindutse muri iyi kipe. Iki gikombe yacyegukanye icumbitse i Nyanza itozwa n’umufaransa Da Rosa waje kuyivamo akajya gutoza mu ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun.

Massoudi Djuma ubu ni we mutoza wa Rayon Sports
Massoudi Djuma ubu ni we mutoza wa Rayon Sports

Abatoza baragiye abandi baraza aho Rayon yasimburanyije abatoza inshuro umunani aho Gomez Da Rosa yagiye agasimburwa na Luc Eymael n’abandi bakurikiyeho barimo Rosciuto, Andy Mfutila, Kayiranga Baptista, David Donadei na Ivan Minnaert wasimbue na Masudi Juma uyifite ubu.

Umutoza w’abanyezamu b’ikipe ba Rayon Sports uzwi nka Masope, ni we mutoza wenyine usigaye muri iyi kipe y’ikipe.

Masope uri ibumoso, ni we mutoza watwaye igikombe cya 2013 ukiri kumwe n'iyi kipe kugeza ubu
Masope uri ibumoso, ni we mutoza watwaye igikombe cya 2013 ukiri kumwe n’iyi kipe kugeza ubu

Rayon Sports kandi yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2016 ihagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya Confederation Cup aho yabuze gato ngo igere mu cyiciro cy’amatsinda, aho yarenze ibyiciro bibiri iza gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria.

Umwaka ushize Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro
Umwaka ushize Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro

Ubwo Rayon Sports yagukana igikombe iheruka yaterwaga inkunga ikanacumbikirwa n’akarere ka Nyanza kayoborwaga na Murenzi Abdallah ari nawe wari Perezida wayo.Gusa nyuma yaje gusubizwa mu maboko y’abafana iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol rukaba ari narwo ruyambika.

Rayon Sports iritegura kwegukana igikombe cya 8 cya Shampiona
Rayon Sports iritegura kwegukana igikombe cya 8 cya Shampiona

Ubu Rayon Sports niyo iyoboye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho irusha mukeba wayo APR FC amanota icumi yose ndetse ikaba ishobora kurara yegukanye igikombe kuri uyu wa gatatu niramuraka itsinze umukino uzayihuza na Mukura.

Abafana bategereje igikombe cya Shampiona mu minsi mike
Abafana bategereje igikombe cya Shampiona mu minsi mike

Hari byinshi byahindutse muri iyi myaka ine ishize gusa inyota y’igikombe y’abafana ba Rayon Sports yo ntaho yagiye, benshi mu bafana ba Gikundiro nk’uko bayita ubu barabarira iminsi ku ntoki mbere yo kongera kubyina intsinzi bishimira igikombe cya shampiyona.

Barivuguruye mu mifanire, bagura ibikoresho bigezweho
Barivuguruye mu mifanire, bagura ibikoresho bigezweho

Mu mashusho ubwo Rayon Sports yegukanaga iki gikombe, byari ibyishimo mu bafana, iyibutse ibyo bihe ukanda kanda HANO https://www.youtube.com/watch?v=yRv9aP0i0G4&feature=youtu.be

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

reyo sport oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Aimab Umva? Burya Si Buno Kd Muge Mumenya Yuko Na Nyina Wund Abyara Umuhungu! Reka Dutware Champion Tugaruke Ntamikino Duhita Tunatwara Icya Amahoro Gahunda Ni Higama Nceho Narumugabo Ntabwo Igihabwa Intebe!

Olivie Muhire yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Mwakiduhaye c arimpano cg nubuswa?

Ismail yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

ahubwo mwebwe muzongera gutwara igikombe twabishatse,ngo mwarakitwihereye ?hhhhhhhhhhhhhhhhh ndabashinyitse uyu mwaka muzary umunyu pe.n peace cup icyampa tukahahurira tukongera shhhhh tukababaz

wilshere yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

noneho muzongera kukibona nyuma yimyaka6 .

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

muzongera kugikoraho nyuma yimyaka 5.ahubwo ikibabaje muraje murwanire muli utwo dufaranga.doreko inda nini yabokamye.aliko ntimukisuzuguze kabisa.

Mahatane aimable yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

nibyo nyine ni nyuma yimyaka 4,reka batware iki tubihereye noneho bongere babare imyaka nirenga 6 niho bazongera kugikoraho.ese ubwo koko hali ibyishimo bili mo kweli.Rayon uransetsa kabisa.utwo dufaranga muraje muturwaniremo doreko ntasoni mwigilira.mukabya inda ninzara birebire.aliko ntawabarenganya.uburere.com

siborurama jackdon yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka