Uwasifuriye AS Kigali na Rayon Sports yagizwe umusifuzi mpuzamahanga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasohoye urutonde rushya rw’abasifuzi mpuzamahanga, harimo abanyarwanda batatu bashya

Samuel Uwikunda wamaze kugirwa umusifuzi mpuzamahanga (Ifoto: Umuseke)
Samuel Uwikunda wamaze kugirwa umusifuzi mpuzamahanga (Ifoto: Umuseke)

Kuva taliki ya 01/01/2017, ubu u Rwanda rufite abasifuzi mpuzamahanga 20, nyuma y’aho iri shyirahamwe ryemereye abasifuzi bashya bo hagati 36, bagaragaramo umunyarwanda Uwikunda Samuel, ndetse n’abakobwa babiri b’impanga ari bo Umutoni Aline na Umutesi Alice.

Uwikunda Samuel wagizwe umusifuzi mpuzamahanga, ni we wasifuye umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports muri iyi Shampiona, umukino wabayemo imvururu zatewe n’igitego Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali mu minota ya nyuma y’umukino.

Samuel Uwikunda mu mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali kuri Stade ya Kigali (Ifoto: Umuseke)
Samuel Uwikunda mu mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali kuri Stade ya Kigali (Ifoto: Umuseke)

Benshi kuri uyu mukino bavugaga ko iki gitego cyaba cyarabanjirijwe n’ikosa ryakorewe umunyezamu Ndoli Jean Claude wa AS Kigali, gusa amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko nyuma haje gukorwa ubusesenguzi n’abasifuzi b’inzobere, bakemeza ko nta kosa ryari ryabaye ryari gutuma iki gitego kitemerwa.

Umutoni Aline na Umutesi Alice, abasifuzi b'impanga na bo bamaze kugirwa mpuzamahanga
Umutoni Aline na Umutesi Alice, abasifuzi b’impanga na bo bamaze kugirwa mpuzamahanga

Abasifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite kugeza ubu n’igihe babereye mpuzamahanga

Abasifuzi bo hagati

HAKIZIMANA Louis (2012)
ISHIMWE Jean Claude (2015)
RUZINDANA Nsoro (2016)
TWAGIRUMUKIZA Abdoul Karim (2013)
UWIKUNDA Samuel (2017)

Abasifuzi bo ku ruhande

BWILIZA Raymond (2012)
HAKIZIMANA Ambroise (2010)
KARANGWA Justin (2015)
NDAGIJIMANA Theogene (2008)
NIYITEGEKA Jean-Bosco (2010)
NIYONKURU Zephanie (2015)
SIMBA Honore (2011)

Abasifuzi b’abagore

Abo hagati

MUKANSANGA Salima (2012)
TUYISHIME Angelique (2012)
UMUTONI Aline (2017)

Abo ku ruhande

INGABIRE Francine (2012)
MUKAYIRANGA Regine (2016)
MURANGWA Sandrine (2012)
NYINAWABARI Speciose (2012)
UMUTESI Alice (2017)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Congratulations

bigirimana Jean paul yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Mukomere cyanee rwose mukomerezeho turabashyigikiye

bigirimana Jean paul yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Proud of u Aline
&Alice, your Bro. Ghis

Ghislain yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Congs Aline na Alice,abakobwa batangaje buzuye ama talent.Imana izabageza kure

Germaine peace yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka