Uwasifuriye APR na AS Kigali yahagaritswe imikino ine

Umusifuzi Hakizimana Ambroise wasifuye umukino APR Fc yatsinzemo AS Kigali 2-1 yahanishijwe imikino ine adasifura.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe icyemezo cyo guhana umusifuzi Hakizimana Ambroise ku makosa yakoze ubwo APR Fc yatsindaga AS Kigali ku mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona.

Umusifuzi mpuzamahanga yahawe igihano cyo kutazasifura imikino ine
Umusifuzi mpuzamahanga yahawe igihano cyo kutazasifura imikino ine

Uwo musifuzi yakomeje kuvugwa cyane ko igitego cya kabiri cyahesheje APR intsinzi hari habayemo kurarira, ariko uyu musifuzi wasifuraga ku ruhande ntasifure iryo kosa ryari ryakozwe na Twambazimana Martin Fabrice watsinze icyo gitego.

Igitego cyateje impaka, abatoza ba AS Kigali ntibabyishimira (Amafoto)

Hakizimana Ambroise wari uri ku ruhande, ibyemezo ntibyanyuze ikipe ya AS Kigali
Hakizimana Ambroise wari uri ku ruhande, ibyemezo ntibyanyuze ikipe ya AS Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ambroise ni arbiter mubi.nabonye match asifura zose ndumirwa.

Jacque yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

twamenye ibanga apritsindisha gusa ferwafa igire icyo ihindur

mpambayipfisi saviour yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka