Uyu mugabo w’imyaka 54 wahimbwaga Ladora yakiniye amakipe 2 ariyo Terminus bakundaga kwita Gikondo na Le Calme de Gikondo yakinaga ari myugariro mu mutima w’abugarira ariko ngo kuba yari kapiteni w’Amavubi ntakinire amakipe akomeye bihora bimubabaza.
Myandagaro usigaye ukinira ikipe y’abasaza Inyange Fc yo ku Kicukiro aganira na Kigali Today yagize ati ”Kera nari umukinnyi ukomeye nabaye Kapiteni w’Amavubi muri za 1983 kugeza muri 1987 ndi mu ikipe ya Terminus na Le Calme de Gikondo nagiyemo nyuma, ariko kuba nari Kapiteni sinkinire Panthere Fc yari iya gisirikare na Rayon sport ndetse n’amakipe nka Etincelles na Kiyovu bihora bimbabaza kandi nari nshoboye”
Yavuze impamvu yari kapiteni ariko ntakinire amakipe akomeye
"Mbere akenshi wasangaga hakora ikimenyane ariko na none natwe ntibyatumaga tubitekerezaho cyane kuko aho twakinaga twabaga dufite akazi ntacyo bidutwaye gusa nyine nko kudakina mu makipe afite izina umuntu yabitekerezagaho”
Amavubi yo hambere ntiyagiraga amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga.
Myandagaro Charles agereranya Amavubi yo mu gihe cyabo n’ay’ubu akavuga ko ayabo nta mahirwe yagiraga yo gukina imikino mpuzamahanga ahanini bitewe no kuba ikipe y’igihugu yari iciriritse.
Akomeza avuga ko icyamushimishije ubwo Amavubi yatozwaga na Kanamugire Aloys muri 1985 ni uko twuriye indege tujya gukina na Etiyopiya, tujya mu Bushinwa no muri Sao Tome ariko n’ubwo twagiye twaratsinzwe gusa icyadushimishije ni ugusohoka kuko bitakundaga kubaho.
Agira inama abagikina gukunda umupira kurusha gukunda amafaranga
Agaruka ku itandukaniro ry’abakinnyi ba kera n’ab’ubu , avuga ko abakinnyi ba kera bakundaga cyane ishema ry’ikipe ndetse n’ishyaka mu kibuga bitandukanye n’abakina ubu ngo bareba cyane inyungu zabo kurenza iz’ikipe.
Myandagaro agira inama abakina ubu kutita ku mafaranga cyane ahubwo ko bakajya bareba mbere na mbere inyungu z’ikipe.
Ati ”Abana bakina ubu nabagira inama yo gukunda umupira bakagira ishyaka kurenza inyungu zabo kuko ujya kumva ukumva ngo umukinnyi utahembwe ntakina ibyo ntibyabagaho kera”
Uyu mugabo yasoje gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 1995 aho mu gihe cyose yakinnye nta gikombe na kimwe yatwaye.
Abakinnyi bakinanye mu ikipe y’igihugu y’Amavubi harimo Gasangwa Celestin uzwi nka Tigana na Rutagengwa Charles uzwi nka Lunuya bakiniraga Mukura, Issa Ngeze, Poku Jean Pierre, Gatama Kamarondo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murabona ko bitari ngombwa ko uba ukina mu ikipe ya Gisirikare gusa cyangwa muri rayon. byaba byiza bagiye bashaka abakinnyi mu makipe yose kuko baba bahari. Aho kugirango bahamagare APR yose n’abasimbura bayo, nk’aho nta yandi makipe aba mu gihugu.
MUZE RUHUKA UJYE UKORA UTW’ABASAZA KUKO NTIWATERERIYO.NIZABUKURU NYINE