Urugamba rwo kudasubira mu cyiciro cya kabiri rukomeje guhindura isura

Mu mpera z’iki cyumweru muri Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, amakipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri yakomeje guhangana

Kuri iki Cyumweru amakipe ari mu myanya ya nyuma amwe yakomeje gusatirana mu manota, aho by’umwihariko ikipe ya Kiyovu SPorts nyuma y’igihe idatsinda yongeye kubona amanota atatu, bishyira igitutu ku makipe ayiri imbere.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Sunrise, icyizere kiragaruka
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Sunrise, icyizere kiragaruka

Usibye ikipe ya Pepiniere bisa nk’aho yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, andi makipe, andi makipe arimo Marines, Gicumbi, Kiyovu, Amagaju, n’Amagaju akomeje kwegerana mu manota aho isaha iyo ariyo yose iyarangara yakwisanga mu murongo utukura, mu gihe n’amakipe nka Sunrise, Kirehe na Mukura nazo zirangaye amakipe aziri inyuma yazicaho.

Abafana ba Marines bishimira gutsindira Kirehe iwabo
Abafana ba Marines bishimira gutsindira Kirehe iwabo

Uko amakipe ari mu myanya ya nyuma akurikirana

9 Mukura, amanota 29 mu mikino 24
10 Kirehe Fc, amanota 28 mu mikino 25
11 Sunrise, amanota 27 mu mikino 25
12 Amagaju, amanota 26 mu mikino 25
13 Kiyovu, amanota 25 mikino 25
14 Marines, amanota 23 mu mikino 25
15 Gicumbi, amanota 21 mu mikino 24

Uko imikino yose y’umunsi wa 25 yagenze

ku wa Gatandatu taliki 29/04/2017

AS Kigali 2-1 Pepiniere Fc
Gicumbi Fc 1-0 Amagaju Fc
Espoir Fc 0-0 Etincelles Fc
Musanze Fc 0-1 Rayon Sports

Ku Cyumweru taliki 30/04/2017

Mukura VS 2-1 Bugesera
Sunrise Fc 1-2 SC Kiyovu
Police Fc 1-1 APR Fc
Kirehe Fc 1-2 Marines Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka