Umwanya wa McKinstry mu Mavubi washyizwe ku isoko

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangiye gushakisha umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru uzasimbura McKinstry wirukanwe umwaka ushize

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yashyize hanze isoko ryo guhatanira gutoza Amavubi, aho hari gushakwa umutoza ugomba gutoza Amavubi makuru nyuma yo kwirukanwa kwa Johnattan Brian McKinstry.

McKinstry yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Amavubi umwaka ushize
McKinstry yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Amavubi umwaka ushize

Nk’uko itangazo ribigaragaza umutoza ugomba gutoza Amavubi agomba kuba ari umutoza utakiri umwiga mu kazi ko gutoza nk’uko byavuzwe kuri McKinstry, kuko agomba byibura kuba amaze imyaka 10 mu kazi ko gutoza amakipe makuru, ndetse akagira n’impamyabushobozi yo ku rwego rwa mbere rwa UEFA mu butoza.

Amavubi kugeza ubu nta mutoza mukuru yari afite, yyifashishaga ab'agateganyo
Amavubi kugeza ubu nta mutoza mukuru yari afite, yyifashishaga ab’agateganyo

Kugeza ubu ikipe y’igihugu Amavubi yari gutozwa by’agateganyo na Jimmy Mulisa (umutoza mkuru wa APR Fc ubu), wafatanyaga na Mashami Vincent nawe ubu uri gutoza ikipe ya Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka