Umutoza wa Sunrise FC arashinja ubuyobozi bw’ikipe uruhare mu gutsindwa

Iddy Ibe Andrew umunya Nigeriya utoza ikipe ya Sunrise, arashinja ubuyobozi bw’ikipe ye kugira uruhare mu musaruro mucye ifite.

Yabivuze nyuma y’umukino wahuje Sunrise FC na Bugesera FC ku kibuga cya Sunrise i Nyagatare, kuri uyu wa 04 Ukuboza 2016.

Ikibazo cy'imishahara ngo gikomeje gutuma ikipe ititwara neza
Ikibazo cy’imishahara ngo gikomeje gutuma ikipe ititwara neza

Muri uyu mukino amakipe yombi yanganyije igitego kimwe ku kindi, aho byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Nyuma y’umukino Iddy Ibe Andrew yavuze ko yishimiye imisifurire, ariko ngo kunganya yaje mu kibuga ataribyo yiteze.
Ku bwe ngo yumvaga uyu mukino bashobora kuwutakaza, kubera ibibazo bimaze iminsi mu ikipe bijyanye n’imishahara y’abakinnyi.

Ati “Twakoze imyitozo ejo kuwa gatandatu gusa, abakinnyi bari barigumuye kubera kudahembwa.

Ubuyobozi bw’ikipe ni bwo burimo kuduhesha umusaruro mucye kubera ko budakemura iki kibazo.”

Gusa ariko nanone uyu mutoza w’umunya Nigeriya avuga ko ubutaha yifuza kongeramo abakinnyi batanu.

Yemeza ko ikipe afite harimo bamwe beza cyane bashoboye, ariko harimo n’abatazi gufunga umupira badakwiye kuba babarizwa mu ikipe atoza.

Abafana na bo bemeza ko Umusaruro muke w'Ikipe ukwiye kubazwa abayobozi bayo
Abafana na bo bemeza ko Umusaruro muke w’Ikipe ukwiye kubazwa abayobozi bayo

Abafana nabo bemeza ko umusaruro mucye w’ikipe yabo uterwa n’ubuyobozi bw’ikipe budahemba abakinnyi.

Babiri baganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ubuyobozi bw’ikipe aribwo bukwiye kubazwa umusaruro muke wa Sunrise.

Bati “Umuntu utahembwe ntushobora kumubaza umusaruro. Yego ntiyabona izamu ngo atere inyuma ariko nanone ntiyakwitanga kuko atinya kuvunika dore ko utahembwe atanavuzwa imvune yahura nayo.”

Serumogo Ali captain wa Sunrise, avuga ko nubwo ikibazo cyo kudahembwa gihari, bitababuza kujya mu kibuga, bifuza intsinzi kugira ngo bashimishe abafana babo.

Twahirwa Theoneste umuvugizi wa Sunrise FC, ku itariki ya 1 Ukuboza 2016, yari yatangarije KT Sports ko abakinnyi barara bahawe imishahara yabo ngo kuko yari yamaze kuboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kabisa aabakinnyio bacu baritanga kuko nawe muyobozi utahebwe ntiwakwishima,so try to pay those players if tou want to win well. murakoze natwe aba funs 2zagaruka gufana ar

MUGISHA JAMES INYAGATARE. yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Muhembe abo bakinnyi dukomeze umuvuduko kuri ariya makipe y’ibigugu

Phocas yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka