Umutoza wa Rayon Sports yikomye myugariro we nyuma yo kunganya na Kirehe

Umutoza wa Rayon Sports yababajwe bikomeye na myugariro we nyuma yo kunganya na Kirehe igitego 1-1

Rayon Sports ishakisha igitego mu mipira y'imiterakano
Rayon Sports ishakisha igitego mu mipira y’imiterakano

Ikipe ya Rayon Sports itakaje amanota 2 i Kirehe nyuma yo kunganya n’iyi kipe igitego 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Eric Rutanga mu gice cya mbere.

Ikipe ya Kirehe yaje kwishyura iki gitego mu gice cya kabiri ku gitego cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Manzi Thierry.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Ivan Minnaert yatangarije Kigali Today ko gutakaza uyu mukino bitewe n’umukinnyi we uhora ukora amakosa arimo amafiyeri, akumva ko yakora n’ibidashoboka mu kibuga.

"Umukino twari tuwufite mu biganza, aya manota tuyabujijwe n’umukinnyi ukina ibidashoboka, ahora ashaka gukora amafiyeri ahora yumva ko yakora byose mu kibuga harimo n’ibidashoboka"

Umutoza wa Rayon Sports n’ubwo yirinze kuvuga uyu mukinnyi ashinja gutakaza uyu mukino, igitego Rayon Sports yatsinzwe ni nyuma y’aho myugariro we Manzi Thierry yagiye gutanga umupira n’umutwe atahareba awuha umunyezamu we, agashiduka wifatiwe na rutahizamu wa Kirehe.

Abakinnyi bari babanje mu kibuga

Kirehe FC:: Mfashingabo Ismael, Nkurikiye Jackson, Baraka Augustin, Nzabonimpa Prosper, Niyonkuru Vivien, Kharim Patient, Nkurunziza Didier, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Paul, Masudi Abdallah na Muhoza Tresor

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Christ Mbondi, Ismailla Diarra, na Shaban Hussein Tchabalala

Nyuma yo kunganya uyu mukino ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, aho inganya na AS Kigali gusa ikayirusha ibitego izigamye

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino waberereye i Nyakarambi/Kirehe

Amaboko hejuru! Abafana ba Kirehe bishimira igitego cyo kwishyura
Amaboko hejuru! Abafana ba Kirehe bishimira igitego cyo kwishyura
Mwiseneza Djamal yishyushya, gusa ntiyaje kujya mu kibuga
Mwiseneza Djamal yishyushya, gusa ntiyaje kujya mu kibuga
Eric Rutanga yishimira igitego yatsinze Kirehe, ari nacyo cya mbere ayitsindiye muri Shampiona
Eric Rutanga yishimira igitego yatsinze Kirehe, ari nacyo cya mbere ayitsindiye muri Shampiona
Abakinnyi ba Rayon Sports bafasha Eric Rutanga kwishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bafasha Eric Rutanga kwishimira igitego
Abafana ba Rayon Sports bo muri Gikundiro Forever
Abafana ba Rayon Sports bo muri Gikundiro Forever
Nyuma y'umukino abafana ba Kirehe bahise buzura mu kibuga
Nyuma y’umukino abafana ba Kirehe bahise buzura mu kibuga
Abdul Rwatubyaye yari yagarutse, gusa ntiyabonye umwanya wo gukina
Abdul Rwatubyaye yari yagarutse, gusa ntiyabonye umwanya wo gukina
Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi yaravunitse
Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi yaravunitse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buriya rero nuko mutabizi Manzi igitego yatsinze muri chan nicyo cyamwongoje yumva arumuntu ukomeye cyane. Nubushize APR idutsinda muze gushaka iriya video kuri youtube murabona uburyo manzi ariwe byaturutseho. Rwose nagabanye utwo dukoryo nibiba ngombwa bamwicaze nkimikino 2 azagaruka mukibuga azicyo gukora.

Dj Dix yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka