Umutoza w’Amavubi yatangaje abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 Antoine Hey utoza Amavubi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri CECAFA.

Amavubi yahamagawe azatangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017
Amavubi yahamagawe azatangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017

U Rwanda rugomba kwitabira imikino ya CECAFA kuva tariki ya 3 Ukuboza 2017, abakinnyi bahamagawe bakaba bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2017.

Mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abakinnyi ba APR na Rayon Sports aho APR FC ifitemo abakinnyi 9 naho Rayon Sports yo ikaba ifitemo 7.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere aho ruri kumwe na Kenya izakira CECAFA, Libya, Tanzania na Zanzibar mu gihe mu rindi tsinda harimo Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Amejyepfo

Dore abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kucyibibanzekumacyipe akomeyeguss

Twagiriman alexi yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

ndabons iyi ekipe arintacyo itwaye kbs

nkundimana platine yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

courage ku ikipe y’amavubi

ikuzwe maurice yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Amakuru yanyu y’imikino aba yabaye amateka ntajyanye nigihe.Mujye mubikosora kandi muduhe amakuru ari updated

Hi yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

ndabona umutoza aboyahamagaye ndemeranyanawe koko ntabandi dufite beza mu rwanda bacyina mo kandi ndashimira umutoza ko ahamagara abitwayeneza ko mubihe byahise bahamagaraga abicyipe imwe ariko ndabona ahamagara ababikoreye .

mbyariyehe fidel yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Ariko se abantu bahamagara amavubi, baba barebye championat?ubu se bazi ko Karisa Rachid yaje? ninde mubo bahamagaye umurusha koko? ubu se ko Apr yongeye kugiramo benshi ni ukubera imikino 2bakinnye??cg ni rotation? ubu c kuba kiyovu ari iya mbere ikaba imaze 4journee itsinda ni par hazard? cg tuvuge ko ikinisha abanyamahanga wa mugani...bajye bahamagara abashoboye cg bazerure bavuge ko ari selection ya Gasenyi na Muteteri tubimenye.

Alias rutinywa yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka