Umutoza w’Amavubi ngo arashaka gukuraho amateka yo gutsindwa n’Abagande

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), Antoine Hey atangaza ko ikipe ye yiteguye kuzasezerera Uganda mu mikino ya nyuma yo gushaka itike ya CHAN 2018.

Antoine Hey ngo ibyo gutsindwa n'Abagande bigomba kugendana n'amateka
Antoine Hey ngo ibyo gutsindwa n’Abagande bigomba kugendana n’amateka

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017.

Antoine Hey yavuze ko Amavubi yiteguye gukuraho isura mbi yo gutsindwa na Uganda yari iriho mu myaka yashize.

Agira ati“Naganiriye n’abakinnyi mu gitondo (31 nyakanga 2017)mbabaza niba twazakora ibishoboka byose tukaba mu makipe 16 y’Afurika azakina imikino ya nyuma ya CHAN cyangwa tukayireba iri kuba kuri televisiyo. Kandi byose biri mu biganza byacu.

Dufite ikipe nziza igizwe n’abakinnyi bakiri bato bamwe muri bo ni ubwa mbere bagiye gukina na Uganda ntibashaka kumenya ibyabaye mbere.

Niyo mpamvu tuzahera aho tukareba ibyavuye mu mukino ubanza tukitegura umukino wo kwishyura. U Rwanda nirwo rufite amahirwe kuko ruzakina umukino wo kwishyura mu rugo,ibyo ni ukuri.”

Amavubi yatangiye imyitozo yitegura guhura na Uganda
Amavubi yatangiye imyitozo yitegura guhura na Uganda

Umutoza w’Amavubi yanakomoje no ku kuba bagiye gukina na Uganda idafite umutoza mukuru Micho wabasezeye. Agahamya ko ari icyuho gikomeye ku Bagande.

Agira ati “Nanjye numvise ko umutoza Micho yasezeye. Ni ikibazo gikomeye kuri Uganda kugira ngo ikipe itakaze umutoza mu byumweru bibiri mbere y’umukino uzaduhuza, haze umutoza mushya ahure n’abakinnyi bashya. Kandi ni umukino bazakinira iwabo bagomba gutsinda ntibyoroshye ni ikibazo kibakomereye.

Biteganijwe ko umukino ubanza hagati y’Amavubi na Uganda uzaba ku itariki ya 12 Kanama 2017, ukazabera i Kampala.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku itariki ya 19 Kanama 2017, ikipe izatsinda ikazaba ari yo izakina imikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amavubi niyitegure neza kd ntiyemezeko yuganda yoroshye, umutoza ntabwo arikibazo ikipe iraza ikagucapape, amavubi azakine aziko ari gukina nikipe ikomeye.

felicien yanditse ku itariki ya: 4-08-2017  →  Musubize

Wowe uri ntabwenge kabisa ubu se amatora uyazanyemo ute koko ? Kandi ibyo bya muzee wacu mzee wacu ubishyire hasi abanyarwanda turaziranye mzee mureke wamutora utamutora azaba président ..ntagukzneye pe ..ibyo byabanyamahanga bagihari Harya twatsindaga nde ? Mwagiye mubanza mugatekereza aho kwandika ibipfuye amaso

Ramba yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Kigali today ntankuru nzima mugira amavubi kuyadwinga bazayadwinga.
mutubwire uko tuzitorera umusaza dukunda H.E Paul Kagame ibindi mubireke nibyo dushaka kumva bitubereye byiza kuko ariterambere ryiza ariko ibyabatsindwa buri munsi ntakigenda cyabo ndetse baranadusebya muri rusange ikigaragara nuko hakwiriye kongera gushyira mwikipe yigihugu abanyamahanga kugirango bafashe abo basore batigaragaza igihe kirageze ngo dusabe muzehe wacu adukemurire nicyo kibazo cyabahora batsindwa burigihe kandi bambaye umwambaro wigihugu.

Alias yanditse ku itariki ya: 31-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka