Umutoza w’Amavubi agiye guhamagara abakinnyi 42 mu igeragezwa

Antoine Hey uheruka kugirwa umutoza w’Amavubi, arateganya guhamagara abakinnyi 42 mu igeragezwa ry’imbaraga (Test Physique)

Nyuma y’iminsi mike agizwe umutoza w’Amavubi, Umudage Antoine Hey amaze iminsi areba imikino itandukanye ya Shampiona y’u Rwanda, aho agenda areba abakinnyi ashobora kuzahamagara.

JPEG - 288.2 kb
Umutoza Antoine Hey umaze iminsi akurikira imikino ya Shampiona itandukanye

Kugeza ubu amakuru agera kuri Kigali Today ni uko Antoine Hey agiye guhamagara abakinnyi 42 bakamara iminsi ibiri bakora igeragezwa rijyanye no gusuzuma urwego rw’imbaraga z’aba bakinnyi kuva taliki ya 04 Gicurasi.

JPEG - 55.3 kb
Aha naho yari yerekeje i Nyamata, akurikira umukino wa Bugesera na Rayon Sports

Nyuma hakazakurikiraho gutoranya muri abo bakinnyi abazahamagarwa bagatangira kwitegura imikino mpuzamahanga u Rwanda rufite guhera muri Kamena 2016 harimo gushaka itike ya CHAN ndetse n’igikombe cy’Afurika (CAN).

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka