Umutoza mushya wa Mukura nadatwara shampiyona azahita asezererwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport buratangaza ko bwamaze gushyiraho umutoza mushya witwa Haringingo Christian Francis.

Haringingo Christian Francis umutoza mushya wa Mukura
Haringingo Christian Francis umutoza mushya wa Mukura

Uwo mutoza watozaga Vitalo’o yo mu gihugu cy’u Burundi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri,ahabwa inshingano zo kuzaboneka mu makipe ane ya mbere muri shampiyona ariko inshingano nyamukuru yahawe ni iyo gutwara igikombe cy’amahoro.

Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga wa Mukura ati”umutoza mushya twabonye twamusabye ko yazageza Mukura nibura mu myanya ine ya mbere byanashoboka agatwara igikombe.

Inshingano nyamukuru ariko ni ukuduhesha igikombe cya Shampiyona tutaratwara na rimwe kuko tugikeneye”

Niyobuhungiro yakomeje avuga ko mu gihe uwo mutoza atagera ku ntego bamuhaye bazahita basesa amasezerano dore ko ngo mu masezerano bagiranye na byo babyumvikanyeho.

Ikipe ya Mukura yakunze kuvugwamo ibibazo by’amikoro mu gihe cyashize ndetse rimwe na rimwe ukumva komite nyobozi n’abafana ntibavuga rumwe ku bintu bimwe na bimwe ariko ubu ngo byarakemutse.

Niyobuhungiro yavuze ko habaye inama basasa inzobe barebera hamwe icyateza imbere Mukura ku buryo ngo ibibazo byakundaga kuboneka mu ikipe bitazongera.

Ati”twakoze inama twumvikana ukuntu twateza imbere ikipe yacu ku buryo nta bintu by’akavuyo bizongera kuvugwa mu ikipe natwe tukaba ikipe ihamye ihatanira ibikombe.”

Abakinnyi ba Mukura
Abakinnyi ba Mukura

Mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 Mukura yarangije ku mwanya wa 12 muri shampiyona mu gihe mu gikombe cy’amahoro yaviriyemo muri 1/8 cy’irangiza,ubu ngo ikaba ishaka abakinnyi beza izifashisha muri shampiyoa itaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibi nibyo mukura ihoramo ngo :twicaye dusasa inzobe.kuki imvugo ihora ari imwe ariko idatanga umusaruro?Nimwibuke ibyo mwavuze umwaka ushize,ibyo mwavuze umunyamabanga wanyu yegura,ibyo mwavuze mwirukana Okoko,none mubisubiyemo ubu.Niba rero mushaka ikipe ,nimugire gahunda ihamye.kuko mwibukeko uyu mwaka mwarwanaga no kutamanuka mugendera kuri muntsindire.

Gakuru yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Wenda ashakaga akazi, ariko kuba yemeye ibi yaba atazi ko mu myaka 65 Mukura imaze itaratwara igikombe na kimwe cya championat. Ikindi ntabwo azi umupira wo mu Rwanda.Burya urihariye. Ya kipe yabaye iya gatatu, ku bubi na bwiza igoba gutwara championt y’uyu mwaka. Mutegereze muzabibona. Ku bubi na bwiza ,imihanda igomba gutegurwa haba mbere ndetse no mu gihe cya championat. Ubwo uyu mutoza wa Mukura azakore azigama kukiafite umwaka umwe gusa muri Mukura.

hdjddj yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Hahahaaa! Mbega abantu ngo barabeshyana? Ubwo se koko shampiyona ishakwa na Rayon Sports, APR FC, Police FC na AS Kigali Mukura yayikura he? Jyewe numva umwanya wa kane wari kuba uhagije kuri iyi kipe ya Astrida naho ibyo ibikombe bakabyihorera kuko ibintu byarahindutse n’uwagarura icya Pentecote Mukura ntiyakongera kucyigondera...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

ahaaa azatwara championnat se niwe ukina bamuhe abakinyi ubundi yerekane icyo ashoboye

fan yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka