Umupira w’amaguru ni ubuzima bwacu ntitwawujya kure-Abahuguriwe ubutoza.

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, ni bwo ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa hasojwe amahugurwa y’abifuza kuba abatoza b’ejo hazaza bo ku rwego rwa Licence D.

Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Ishyirahamwe ryitwa ‘Play for Hope” yari amaze iminsi 5 akorwa . , yarangije mo abatoza bagera kuri 32 barimo umukobwa umwe, abahuguwe benshi bigeze no gukina umupira w’amaguru bemeza ko aya mahugurwa ababereye inzira igana ku guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu butoza.

Abatoza 32 bahuguwe bahawe Licence D aha baboneyeho gufata ifoto y''urwibutso
Abatoza 32 bahuguwe bahawe Licence D aha baboneyeho gufata ifoto y’’urwibutso

Nshutinamagara Ismael Kodo ukinira As Kigali aganirira na Kigali Today yagize ati” nashatse kwihugurira iby’ubutoza kuko kuva ndi umwana muto nakuze mbana n’umupira urumva ko umupira w’amaguru ntawuvamo, ni bwo buzima bwanjye kuko nawukuriyemo sinawureka burundu rero nzatoza kuko nyuma y’umwaka umwe cyanga ibiri nzasezera”

Nshizirungu Hubert bitaga Bebe yakiniye Kiyovu avuga ko atava mu mupira aho yawukuriyemo akaba nawe ngo aribyo byatumye ashaka guhugurwa
Nshizirungu Hubert bitaga Bebe yakiniye Kiyovu avuga ko atava mu mupira aho yawukuriyemo akaba nawe ngo aribyo byatumye ashaka guhugurwa

Nshizirungu Hubert bitaga Bebe wakiniye Kiyovu nawe yunze mu rya Kodo aho yagize ati”njyewe no mu bufaransa natozaga abana mbere y’uko nza hano mu Rwanda, n’ubundi mu bana urumva ko nabitangiye kera icyisumbuye ho rero ni iyi mpamyabushobozi ndumva umupira ari bwo buzima nzasaziramo cyane noneho ntoza ”

Rutsindura Antoine umunyarwanda uhagarariye CAF mu Rwanda niwe wahuguye aba batoza akaba yaraberetse uburyo batoza abana n'uko bahagarara mu kibuga
Rutsindura Antoine umunyarwanda uhagarariye CAF mu Rwanda niwe wahuguye aba batoza akaba yaraberetse uburyo batoza abana n’uko bahagarara mu kibuga

Rutsindura Antoine uhagarariye impuzamashyirahamwe yo ku mugabane w’afurika CAF wahuguraga aba batoza, avuga ko bimwe mu by’ibanze aba batoza b’abatangizi bahawe ari ukubigisha uburyo umwana ukiri muto yagirana isano n’umupira, uburyo umutwe ukinishwa, uko amaguru akinishwa n’uko bigisha abana guhagarara mu kibuga.

Kayiranga Albert ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Ferwafa yashimye aba batoza barangije amahugurwa, abasaba gukunda akazi kabo kandi bakihanganira ibihe bibi bazahura na byo kandi bakirinda kurarikira amafaranga mbere y’urukundo rw’akazi.

Dusenge Sacha wakiniye Nyanza Fc Na Rayon Sports nawe yarahuguwe
Dusenge Sacha wakiniye Nyanza Fc Na Rayon Sports nawe yarahuguwe

Kayiranga kandi yakomeje anakangurira aba batoza gukomeza gukora amahugurwa kugira ngo bazagere ku rwego rwiza ku buryo banatoza amakipe akomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze.

Aya mahugurwa yitabirirwe n'umukobwa umwe rukumbi
Aya mahugurwa yitabirirwe n’umukobwa umwe rukumbi

Aba batoza 32 babonye Licence D biyongereye ku bandi banyarwanda b’abatoza 114 bafite Licence C ya CAF, hakaba abatoza 8 bafite Licence B ya CAF, ndetse n’abatoza 12 bafite Licence A ya CAF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka