Umunyezamu wa Rayon Sports yitabye Imana muri iki gitondo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo hamenyekanye amakuru ko Mutuyimana Evariste wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana

Mbere y’uko ikipe ya Rayon Sports itangira imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, haje guhita hamenyekana inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umunyezamu wa Rayon Sports Mutuyimana Evariste, akaba yari atangiye umwaka wa kabiri muri iyi kipe, nyuma yo kuyizamo atururse mu ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya.

Yari umunyezamu wa kabiri inyuma ya Ndayishimiye Eric Bakame
Yari umunyezamu wa kabiri inyuma ya Ndayishimiye Eric Bakame
Ikipe ya Rayon Sports itakaje umunyezamu wayo
Ikipe ya Rayon Sports itakaje umunyezamu wayo

Mbere y’uko abakinnyi batangira imyitozo, umutoza mukuru Karekezi Olivier yasabye abakinnyi kwihanganira iyi nkuru y’incamugongo, maze bakora imyitozo yoroheje mu gihe bari bagitegereje kumenya ibindi.

Ubwo yishimiraga igikombe cya Shampiona cy'umwaka ushize
Ubwo yishimiraga igikombe cya Shampiona cy’umwaka ushize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

RNP EVARISTE ubane n’UHORAHO@

NININAHAZWE AIME(KAYANZA_BURUNDI) yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo Evariste

clementine Nyiranssnimana yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Kwisi turi abagenzi twihangane ariko ntitumenye icyo yazize niba yararwaye mudusobanurire ok

bartazar yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

ni inkuru yakababaro pe! Ariko Imana imwakire mu bayo, nta kundi

Muragijimana J Baptiste yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira twihanganishije inshuti n’abavandimwe

niyibigena yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Imana yamukunze kuturusha kuko yariyaramudutije none iramwishubije naruhukire mu gituza cyayo.

Elam yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

RNP Imana yamaze kumwakira

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

RNP Imana yamaze kumwakira

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

RNP evaliste!!!!Imana imwakire mu bayo!!!ndabasaba gukomeza kuba hafi umufasha we asi

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE AGIPE IRUHUKORIDASHIRA

MFITUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

IMana imwakire mubayo kdi twihanishije umuryango we na Rayon Sports

Alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

imana imwakire mubayo .tuzahora tumwibuka

regis yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka