Umunyarwanda wakinaga i Burundi yagarutse gukinira Mukura

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratangaza ko bwamaze kugura Iragire Said myugariro w’Umunyarwanda wakinaga muri shampiyona y’i Burundi.

Iragire Said wakiniraga Muzinga FC y'i Burundi yasinyiye Mukura VS
Iragire Said wakiniraga Muzinga FC y’i Burundi yasinyiye Mukura VS

Uwo mukinnyi wakiniraga ikipe ya Muzinga FC akanayibera kapiteni aje yiyongera kuri rutahizamu Mutebi Rachid iyo kipe iherutse kugura.

Niyobuhungiriro Fidele umunyamabanga wa Mukura,aganira na Kigali Today yagize ati “Twari tumaze iminsi tumukurikirana, twasanze rero ari umukinnyi mwiza duhitamo ku mugura akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.”

Akomeza avuga ko Mukura ikomeje gushakisha abakinnyi bazayifasha muri shampiyona ya 2017-2018 kugira ngo bazarebe ko bagera ku ntego bihaye.

Ati “Tumaze kugura abakinnyi babiri kandi turacyashaka abandi kugira ngo tuzagere ku ntego zacu twihaye zo kuza mu myanya nibura ine muri shampiyona no gutwara igikombe cy’amahoro.”

Abo bakinnyi bandi bari kuganira ni abo mu Rwanda no hanze. Banatangiye kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barangije amasezerano kugira ngo bayongere.

Mutebi Rachid wavuye muri Gicumbi FC nawe yamaze gusinyira Mukura VS
Mutebi Rachid wavuye muri Gicumbi FC nawe yamaze gusinyira Mukura VS
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka