Umukino wa Rayon Sports n’Amagaju wimuriwe mu kwezi gutaha

Umukino wa Shampiona w’umunsi wa 22 wagombaga guhuza Rayon Sports n’Amagaju kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Werurwe wimuriwe mu kwezi gutaha kubera umukino wa Rayon Sports na Sunrise uteganijwe ejo ku wa gatatu tariki ya 29 Werurwe.

Mu gihe bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batekerezaga ko ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ibiri ya Shampiona mu minsi itatu gusa, umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo ikipe y’Amagaju kuri uyu wa gatanu, wimuriwe ku itariki ya 05 Mata 2017, ukazabera kuri Stade ya Kigali.

Mu mukino ubanza wabereye i Nyamagabe Rayon Sports yari yatsinze Amagaju ibitego 2-0
Mu mukino ubanza wabereye i Nyamagabe Rayon Sports yari yatsinze Amagaju ibitego 2-0

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports izakina umukino w’ikirarane uzayihuza na Sunrise kuri Stade ya Kigali, nyuma izakine umukino w’Amagaju ku wa gatatu w’icyumweru gitaha nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA imaze iminsi yarandikiye aya makipe.

Ibaruwa yimura umukino

Ikipe y'Amagaju ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 25
Ikipe y’Amagaju ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 25

CAF yahaye agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yimura umukino wa CAF Confederation Cup

Nyuma yo gukina iyi mikino ibiri, ikipe ya Rayon Sports izahita itangira kwitegura umukino w’amarushanwa ya CAF Confederation Cup izaba hagati ya tariki ya 15 na 16 Mata 2017, naho uwo kwishyura ukabera mu Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe.

Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ibiri ya Shampiona initegura kwerekeza muri Nigeria
Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ibiri ya Shampiona initegura kwerekeza muri Nigeria

Iyi mikino nayo ikaba yarimuwe na CAF nyuma y’aho FERWAFA na Rayon Sports basabye ko yimurwa, kubera iyi mikino yari yagonganye n’amatariki Abanyarwanda baba bari mu cyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka