Umukino wa APR Fc na Gicumbi wimuwe

Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza APR Fc na Gicumbi Fc kuri Stade ya Kigali wimuriwe ku wa Gatatu, ukazabera Kicukiro

Nyuma y’aho byari byitezwe ko ikipe ya APR Fc iza kwakira ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma aya makipe yombi ntaze guhuza umunsi wo gukina kuko Gicumbi yo yari yanazindukiye mu myitozo, byaje kwemezwa ko uwo mukino ushyirwa ku wa gatatu.

APR Fc ifite intego zo gutsinda imikino yose isigaye ngo yegukane igikombe
APR Fc ifite intego zo gutsinda imikino yose isigaye ngo yegukane igikombe
Amagaju yo araza gukina na Police kuri Stade ya Kicukiro uyu munsi
Amagaju yo araza gukina na Police kuri Stade ya Kicukiro uyu munsi

Ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc, nayo ngo yari yamenyeshejwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere ko bakina ku wa Kabiri, mu gihe bari basanzwe bazi ko bazakina ku wa Gatatu, ariko nyuma y’ibiganiro hagati ya FERWAFA n’amakipe yombi, umukino washyizwe ku wa Gatatu kuri Stade ya Kicukiro.

Ikipe ya APR Fc kandi ifite umukino uzayihuza na Musanze kuri uyu wa Gatanu
Ikipe ya APR Fc kandi ifite umukino uzayihuza na Musanze kuri uyu wa Gatanu

Imikino y’ibirarane iri uyu munsi n’ejo

Ku wa kabiri, Tariki 28 Gashyantare 2017

Police Fc vs Amagaju FC (Stade Kicukiro)

Ku wa Gatatu taliki ya 01 Werurwe 2017

APR Fc vs Gicumbi Fc (Stade Kicukiro)
Rayon Sports vs Espoir Fc (Stade de Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka