Umukinnyi wa Police yahesheje intsinzi ikipe ya Bugesera

Ikipe ya Police FC yananiwe kwikura imbere y’iya Bugesera, aho mu mukino wa Shampiyona wazihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Umukinnyi wa polisi yahesheje intsinzi ikipe ya Bugesera aho yitsinze igitego kimwe.

Nizeyimana Mirafa ukinira Polisi niwe wahesheje intsinzi ikipe ya Bugesera, aho ku munota wa 25 yahinduye nabi umupira wari utewe n’umukinnyi wa Bugesera, aho kuwushyira hanze awuganisha mu izamu ry’ikipe ye.

Abakinnyi ba bugesera barushije cyane ikipe ya Polisi
Abakinnyi ba bugesera barushije cyane ikipe ya Polisi

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari igitego kimwe cya Bugesera ku busa bwa Polisi Fc, nyuma y’akaruhuko ikipe ya Bugesera ikomeza kurusha iya Polisi, ariko umupira urangira nta gihindutse.

Mashami Vincent utoza Bugesera nyuma y’umukino yavuze ko yishimiye intsinzi kandi ko ashima abakinnyi be bamwumviye ku mabwiriza yabahaye, avuga ko batanga icyizere cy’ejo ha Bugesera.

Ati”Iyi ntsinzi irashimishije. Ndashima abakinnyi banjye bumvise amabwiriza nabahaye, kandi nabo bamaze kumenya icyo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye bivuze, kuko nabo bishobora gutuma babona amakipe meza kuruta iya Bugesera.”

Abakinnyi ba Polisi bagirwa inama mu karuhuko zo kureba niba bakwishyura igitego batsinzwe na mugenzi wabo
Abakinnyi ba Polisi bagirwa inama mu karuhuko zo kureba niba bakwishyura igitego batsinzwe na mugenzi wabo

Ku rundi ruhande Seninga Innocent umutoza wa Police we yikomye ikibuga aho yavuze ko n’ubwo hari amakosa amwe yakozwe n’abakinnyi, ngo n’ikibuga cyabangamiye imikinire y’abakinnyi be.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa kane, ikipe ya Pepiniere yatsinzwe n’ikipe ya musanze igitego kimwe ku busa, Kirehe itsinda Sunrise ibitego bibiri ku busa, naho marine FC inganya na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe.

Kuri uyu wa gatanu imikino ya Shampiyona irakomeza ikipe ya Etinceles ihura na Mukura, Amagaju ahura na Kiyovu Sport

Polisi yageragezaga gusatira ariko bikanga
Polisi yageragezaga gusatira ariko bikanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congs Bugesera

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka