Nizeyimana Mirafa ukinira Polisi niwe wahesheje intsinzi ikipe ya Bugesera, aho ku munota wa 25 yahinduye nabi umupira wari utewe n’umukinnyi wa Bugesera, aho kuwushyira hanze awuganisha mu izamu ry’ikipe ye.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari igitego kimwe cya Bugesera ku busa bwa Polisi Fc, nyuma y’akaruhuko ikipe ya Bugesera ikomeza kurusha iya Polisi, ariko umupira urangira nta gihindutse.
Mashami Vincent utoza Bugesera nyuma y’umukino yavuze ko yishimiye intsinzi kandi ko ashima abakinnyi be bamwumviye ku mabwiriza yabahaye, avuga ko batanga icyizere cy’ejo ha Bugesera.
Ati”Iyi ntsinzi irashimishije. Ndashima abakinnyi banjye bumvise amabwiriza nabahaye, kandi nabo bamaze kumenya icyo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye bivuze, kuko nabo bishobora gutuma babona amakipe meza kuruta iya Bugesera.”
Ku rundi ruhande Seninga Innocent umutoza wa Police we yikomye ikibuga aho yavuze ko n’ubwo hari amakosa amwe yakozwe n’abakinnyi, ngo n’ikibuga cyabangamiye imikinire y’abakinnyi be.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa kane, ikipe ya Pepiniere yatsinzwe n’ikipe ya musanze igitego kimwe ku busa, Kirehe itsinda Sunrise ibitego bibiri ku busa, naho marine FC inganya na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe.
Kuri uyu wa gatanu imikino ya Shampiyona irakomeza ikipe ya Etinceles ihura na Mukura, Amagaju ahura na Kiyovu Sport
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs Bugesera