Umuherwe wo muri Guinea agiye gushora imari mu Rwanda ahereye muri Siporo

Umushoramari Antonio Souaré Mamadou uturutse muri Guinée Conakry, yageze mu Rwanda aho aje mu bikorwa by’ishoramari azatangirira muri Siporo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Antonio Souaré Mamadou, umwe mu baherwe bakomeye bo muri Afurika ndetse no muri Guinée Conakry yari ageze mu Rwanda, aho azanywe no gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibijyanye n’ingendo (transport), itumanaho, imikino, imyidagaduro ndetse n’ibindi.

Antonio Souaré Mamadou ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga cy'indege
Antonio Souaré Mamadou ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga cy’indege
Ati ibyo wumva uri hanze bitandukanye n'ibyo ubona mu Rwanda
Ati ibyo wumva uri hanze bitandukanye n’ibyo ubona mu Rwanda
Yaje aherekejwe n'umuhungu we
Yaje aherekejwe n’umuhungu we

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko urugendo Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakoreye muri Guinée Conakry, ari rwo rwabaye imbarutso yo kumva ko yashora imari mu Rwanda kuko yabonye ari igihugu kizi ibyo gikora kandi kiyobowe neza

Yagize ati “Ibyo u Rwanda rwakoze mu myaka 10, hari benshi batabikoze mu myaka 50, igihugu cy’u Rwanda kiri Sérieux, ibyo Kagame yakoze bitanga icyizere, ibyo abavuga bari hanze bitandukanye n’ibyo ubona iyo ugeze mu gihugu.”

“Kagame ni urugero rwiza muri Afurika, ibyo u Rwanda rwaciyemo, si buri wese wabasha kubisohokamo nk’uko u Rwanda rwabigenje”

Antonio Souaré Mamadou ngo yishimiye gukorana n'Abanyarwanda
Antonio Souaré Mamadou ngo yishimiye gukorana n’Abanyarwanda

Yatangiye gukorana na Sosiyete y’imikino y’amahirwe izwi nka “Rwanda Games”

Ubusanzwe uyu muherwe asanzwe afite sosiyeye ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe (Betting), izwi nka Guinnée Games, aho yatangaje ko ubu amaze amezi atandatu atangiye ubufatanye na Sosiyete yo mu Rwanda izwi nka Rwanda Games, sosiyete izamurika ibikorwa byayo mu minsi iri mbere

Birakwiye Toussaint uhagarariye Rwanda Games, yatangaje ko ari sosiyete ije kugira byinshi ihindura mu mikino y’amahirwe, ndetse kandi bakaba banifuza kubyaza umusaruro ubuyobozi bwiza, ndetse kandi bakagira uruhare kugira ngo Abanyarwanda bagire icyo bakura muri iyo mikino kandi n’amakipe yo mu Rwanda amenyekane

Yagize ati “Turashaka kubyaza umusaruro ubuyobozi bwiza, turashaka kwereka abashoramari ko dufite ubushake bwo gukora kandi tubishoboye, Rayon izamenyekana ryari hanze? Kiyovu se?turashaka kuzamura Sport yo mu Rwanda, abanyarwanda nabo bakagira icyo bakuramo ku buryo kandi nko mu mwaka tuzaba tumaze guha akazi abagera ku 120”

Birakwiye Toussaint, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Games
Birakwiye Toussaint, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Games

Ku ruhande rw’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB, bo baratangaza ko gahunda ari ukurohereza abafatanyabikorwa, ku bauryo umushoramari agomba kubona inyungu, ndetse n’amafaranga agasubira mu banyarwanda binyuze nko guhabwa akazi nk’uko byanatangiye kuri Rwanda Games.

Kabatesi Lucie ukora mu gashami k'iterambere muri RDB
Kabatesi Lucie ukora mu gashami k’iterambere muri RDB
Antonio Souaré Mamadou yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari
Antonio Souaré Mamadou yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari

Antonio Souaré Mamadou, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, asanzwe afite ibigo by’imari bitandukanye muri Guinea, aho usibye ikitwa Guinee Games, afite kandi n’ikigo cyitwa CIS Media gifite Radio na Televiziyo bizwi nka CIS TV na CIS Radio, akagira imigabane muri MTN Guinee, ndetse akaba anafasha gushyira ubwatsi bw’ubukorano ahantu hatandukanye muri Guinea, ndetse kandi akaba bimwe muri ibyo bikorwa ashobora no kuzabikorera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

MURAKAZANEZA,turabishimiye

IRIGUkunze,jabpatisita yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

ya bababa!urusimbi ngo ishomari?

ndoba yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

Ikaze murisanga bwana Mamadou.nukur ntaco utazogerako

Jimmy yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

abantunkabo barakenewe gushorimari muRwanda

Bronchard yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Murakaza neza mu Rwanda ,icyo nasaba nuko hazitabwa kurubyiruko mutangwa ryakazi

Jules yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Murakaza neza mu Rwanda ,gushora imari mu Rwanda nibyiza icyo nsaba nuko hazitabwa ku rubyiruko cyane mu gutanga akazi

Jules yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka