Umugore w’i Musanze yashinze ishuri ry’umupira w’amaguru ry’abakobwa

Tumukunde Eugenie w’i Musanze yashinze ishuri ry’umupira ryigisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, gusa ngo aracyafite imbogamizi zo kugera ku ndoto ze

Mu gihe bimenyerewe ko abagabo ari bo bakunze gutangiza ibigo (Centres) byigisha umupira w’amaguru, Tumukunde Eugenie wo mu Karere ka Musanze we yamaze kubirenga, aho kugeza ubu yamaze gutangiza Centre wagereranya n’ishuli ryigisha umupira w’amaguru.

Tumukunde Eugenie ashimirwa na Rwemarika Felicitee ubutwari yagize
Tumukunde Eugenie ashimirwa na Rwemarika Felicitee ubutwari yagize

Uwo mugore mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko ibi yabikoze mu rwego rwo guhesha agaciro abagore bakunda Siporo

Yagize ati "Icyanteye imbaraga ni uko nasanze mu Karere ka Musanze nta mupira w’abagore uhaba, ndavuga nti uwashyiraho ikipe y’abagore, natwe abagore ba hano tukiha agaciro, siporo y’abagore ikazamuka muri kano karere"

"Ikindi cyanteye imbaraga ni umugabo wanjye uzwi nka Coach Haruna nawe ufite centre y’umupira kandi yagiye anatoza ahantu hatandukanye, yaguraga imipira ibiri yo gukina, akampa umwe nshyira abakobwa, undi nawe akawushyira abahungu, kuba yarabinyuzemo rero nanjye byatumye binjyamo cyane."

Uwo mugore ufite ikigo yise "Fatima Football Center", ubusanzwe ngo yatangiye nta muterankunga afite, ubu ngo hari aba Padiri bagenda bamufasha, ndetse na Rwemarika Felicitee uyobora Komisiyo y’umupira w’amaguru mu bagore muri Ferwafa.

Abana b'abakobwa batozwa umupira w'amaguru
Abana b’abakobwa batozwa umupira w’amaguru

Mu mushinga wa "Live Your Goals",yatoranijemo abana azashyira muri Centre ye

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hasozwaga ibikorwa by’umushinga ugamije gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, by’umwihariko abari munsi y’imyaka 15, uyu Tumukunde Eugenie yari yaje gutoranya abana azongera muri centre ye

"Muri ino gahunda ya "Live Your Goals" nahabonye abana benshi bakiri bato kandi bafite impano, nagendaga nzenguruka mbandika, ubu igisigaye ni ukuzavugana n’ababyeyi nkareba niba hari abo nazongera muri centre yanjye"

Baracyafite imbogamizi zirimo n’ikibuga, bitoreza ahantu hameze nko mu murima

"Tugira imbogamizi z’ikibuga, ikibuga kiba hano ni iki gikorerwaho n’ikipe ya Musanze, ahandi tujya dukorera ni ahantu hameze nk’umurima, ugasanga abana bahavunikiye, tugize amahirwe tukabona ikindi kibuga natwe tukazamura ikipe y’abagore mu Karere ka Musanze."

Mu Rwanda, kugeza ubu nta mashuri yigisha umupira w’amaguru ku bakobwa azwi ahari, gusa ku bufatanye na WDA, hari bamwe mu bana bagiye bahurizwa mu bigo bitandukanye, ndetse n’umushinga wa "Live Your Goals" uteganya kuzahuriza mu bigo by’amashuri abana bagaragaje impano nyuma yo kuzenguruka uturere dutanu, aho abana 1000 babashije kwitabira iki gikorwa

Amwe mu mafoto y’abana b’abakobwa batozwaga umupira mu turere dutandukanye

<

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka