Umuco wo mu biyaga bigari uracyazitira Abagore ngo batere imbere muri Siporo-Lydia Nsekera

Lydia Nsekera, Umurundikazi uzwi ku isi muri Siporo, asanga umuco w’ibihugu bimwe byo mu biyaga bigari ukiri inzitizi ku bagore baho ngo batere imbere mu mikino itandukanye.

Mu kiganiro twagiranye na Lydia Nsekera wayoboye Federasiyo y’umupira w’amaguru I Burundi ubu akaba ari umuyobozi muri FIFA, yadutangarije ko hari icyizere ko ibihugu byo karere k’Afurika k’Ibiyaga bigari bizatera imbere mu mikino itandukanye mu myaka iri imbere, gusa akabona ko hakiri inzitizi yo kwitinya ndetse n’umuco.

Ibi yabidutangarije nyuma y’inama yateguwe na Komite olempike mpuzamhanga ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda, igahuza ibihugu byo muri Afurika n’Aziya ariko yiga ku iterambere ry’umugore mu miyoborere ya Siporo.

Yagize ati “Muri Afurika na Aziya abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ubu ni 17%, tugitangira iyi nama twari twavuze ko tugomba gukwiza byibura 30%, ariko muri ibi bihugu ugasanga abore baracyatinya kujya mu nzego z’Ubuyobozi”

Lydia Nsekera, umwe mu bagore bamaze kubaka izina muri Siporo
Lydia Nsekera, umwe mu bagore bamaze kubaka izina muri Siporo

“Twasabye ko n’abagabo bashyigikira Abagore, ariko n’abagore bishyigikire bakore, bigaragaze ko bashoboye, bakore bigaragaze mu ma Federasiyo yabo, n’abagabo icyo gihe bazabagirira icyizere babatore”

Abagabo bitabiriye iyi nama nabo biyemeje gushyigikira abagore
Abagabo bitabiriye iyi nama nabo biyemeje gushyigikira abagore

Arasaba abagore no kwigira ku nzego za Politiki

“Muri Afurika dufite abagore bayobora ibihugu, hari bayobora Inteko zishinga amategeko, niba babishobora muri Politike kuki muri Siporo batabishobora? Niba umugore ashobora kujya mu nzego za Politike, muri Siporo agatinya kujyayo, bigaragara ko hakiri ikibazo, ariko iyi nama dufite icyizere ko izatanga umusaruro”

“Inama yaberaga hano mu Rwanda, aho bigaragara ko abagore baho bahawe ijambo n’umwanya, ndetse banagaragaje ko bashoboye, aba bose rero bitabiriye iyi nama bazava hano bajya gutanga umusanzu wo gushyira mu bikorwa ibyo babonye mu Rwanda”

Amb. Valens Munyabagisha, Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda, nawe yagaragaje ko ashyigikiye iterambere ry'abagore mu miyoborere ya Siporo
Amb. Valens Munyabagisha, Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, nawe yagaragaje ko ashyigikiye iterambere ry’abagore mu miyoborere ya Siporo

Umuco uracyari inzitizi, batinya ko babona bateye nk’abagabo

Ati "Imico yo muri aka karere ntisa n’imico yo mu bindi bihugu, muri aka karere umugore aratekereza eti ejo ngiye kubaka urugo, akumva nibabona akora SIporo bazavuga ngo asigaye ameze nk’abagabo, ibyo bigatuma hari benshi bituma babihagarika."

Lydia Nsekera ni umwe mu bagore babashije kugaragaza ko bashoboye, aho yabaye umugore wa mbere wabashize kujya kanama k’ubuyobozi ka FIFA mu mwaka wa 2012 naho 2013 atorerwa kujya muri ako kanama ka FIFA kuri Manda y’imyaka ine , ubu kandi akaba ari umwe mu banyamuryango ba Komite Olempike mpuzamahanga kuva 2009, akaba ari nawe wari uyihagarariye muri iyi nama yaberaga mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko yee umuco wuhese ?umuco utababuza kugenda bambaye ubusa nkabasazi ukabazitira gukora siporo?arikoyeee!!!?mubonye ibyo mwitwaza .have have lidia we.byarabayobeye ahubwo .nibakomeze umuco bahisemo wokwambara ubusa nibyo bashoboye.ahubwo nimushake izindi ngamba mubigishe umuco nyawo .nkunda ko abera ntanzitwazo bagira.

eddy yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka