Uko urugamba rwo kutamanuka n’umwanya wa kabiri ruhagaze mu Rwanda

Mu gihe Rayon Sports isa nk’iyegukanye igikombe cya Shampiona, amakipe ahatanira kutamanuka akomeje kurwana inkundura, mu gihe n’umwanya wa kabiri bitarasobanuka

Guhatanira umwanya wa kabiri biracyakomeje …

N’ubwo igikombe gisa nk’aho cyabonye nyiracyo, guhatanira umwanya wa kabiri hagati ya APR Fc, Police Fc na AS Kigali birakomeje, aho iyawegukana byayifasha gusohokera u Rwanda igihe Rayon Sports yaba yegukanye n’igikombe cy’Amahoro.

APR Fc ubu iri ku mwanya wa kabiri
APR Fc ubu iri ku mwanya wa kabiri

Buri kipe muri aya yombi isigaje imikino ine ngo Shampiona irangire, aho kugeza ubu APR ariyo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54, igakurikirwa na Police ku mwanya wa gatatu n’amanota 51, As Kigali ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 48.

ikipe ya Police nayo iri mu zihabwa amahirwe y'umwanya wa kabiri
ikipe ya Police nayo iri mu zihabwa amahirwe y’umwanya wa kabiri

Mu mikino isigaye, ikipe ya APR Fc izakina imikino ikomeye n’ikipe ya AS Kigali ndetse na Rayon Sports, aho iramutse ititwaye neza bishobora guha amahirwe ikipe ya Police kwegukana umwanya wa kabiri, mu gihe yaba yitwaye neza mu mikino isigaranye irimo, aho umukino wakwita ko ukomeye ari uzayihuza na AS Kigali

Imikino yose isigaye kuri aya makipe atatu

Umunsi wa 27

(15.30)

20/05/2017
AS KIGALI vs APR FC KIGALI STADIUM (15.30)
SUNRISE FC vs POLICE FC NYAGATARE (15.30)

Umunsi wa 28

27/5/2017
POLICE FC ESPOIR FC KICUKIRO (15.30)
BUGESERA FC PEPINIERES FC BUGESERA (15.30)

28/05/2017
SC KIYOVU vs AS KIGALI )KIGALI STADIUM ,15.30)
APR FC MARINES FC KIGALI STADIUM (15.30)

Umunsi wa 29

17/06/2017

Rayon Sports FC vs APR FC AMAHORO (15.30)
MARINES FC vs SC KIYOVU TAM TAM (15.30)
AS KIGALI vs POLICE FC KIGALI STADIUM (15.30)

Umunsi wa 30

25/07/2017

APR FC vs BUGESERA FC KIGALI STADIUM (15.30)
ESPOIR FC vs AS KIGALI RUSIZI (15.30)
POLICE FC vs MARINES FC KICUKIRO (15.30)

Ikipe izaherekeza Pepiniere mu cyiciro cya kabiri iraba iyihe?

Muri Shampiona y’uyu mwaka, guhatanira igikombe bisa nk’ibyarangiye hakiri kare, gusa ubu akazi gakomeye gasigaye mu makipe atanu ashobora gutungurwa umunota uwo ariwo wose akisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Pepiniere iracyategereje umuherekeza
Ikipe ya Pepiniere iracyategereje umuherekeza

Imikino isigaye ku makipe y’inyuma

Imikino yose isigaye

Umunsi wa 27

19/05/2017
PEPINIERES FC Rayon Sports FC RUYENZI STADIUM
(15.30)

20/05/2017
SUNRISE FC POLICE FC NYAGATARE (15.30)
MUKURA V.S&L GICUMBI FC HUYE (15.30)
ESPOIR FC SC KIYOVU RUSIZI (15.30)

21/05/2017
MARINES FC ETINCELLES FC UMUGANDA (15.30)
MUSANZE FC AMAGAJU FC MUSANZE (15.30)
KIREHE FC BUGESERA FC KIREHE (15.30)

Umunsi wa 28

27/5/2017
GICUMBI FC vs MUSANZE FC GICUMBI, 15.30)
AMAGAJU FC vs KIREHE FC (NYAMAGABE, 15.30)
BUGESERA FC vs PEPINIERES FC (BUGESERA, 15.30)

28/05/2017
SC KIYOVU vs AS KIGALI ( KIGALI STADIUM, 15.30)
MUKURA VS&L vs SUNRISE FC (HUYE, 15.30)
APR FC vs MARINES FC (KIGALI STADIUM, 15.30)

Umunsi wa 29

17/06/2017

MUSANZE FC vs MUKURA V.S&L MUSANZE (15.30)
KIREHE FC vs GICUMBI FC KIREHE (15.30)
MARINES FC vs SC KIYOVU TAM TAM (15.30)
PEPINIERES FC vs AMAGAJU FC RUYENZI (15.30)

Umunsi wa 30

25/07/2017

SC KIYOVU Rayon Sports FC (MUMENA, 15.30)
MUSANZE FC vs SUNRISE FC MUSANZE (15.30)
GICUMBI FC vs PEPINIERES FC (GICUMBI, 15.30)
POLICE FC vs MARINES FC (KICUKIRO, 15.30)
MUKURA V.S&L vs KIREHE FC (HUYE, 15.30)
AMAGAJU FC vs ETINCELLES FC (NYAMAGABE, 15.30)

Uko amakipe ya nyuma akurikiranye

11. Kirehe Fc: Imikino 26, amanota 28
12. Amagaju: Imikino 26, amanota 26
13. Marines: Imikino 26, amanota 26
14. Kiyovu: Imikino 26, amanota 25
15. Gicumbi: Imikino 26, amanota 21
16. Pepiniere: Imikino 26, amanota 12 (Yamaze kumanuka bidasubirwaho)

Ikipe ya Sunrise nayo yamaze kurusimbuka
Ikipe ya Sunrise nayo yamaze kurusimbuka
Ikipe ya Mukura gutsinda Amagaju byayisubije mu murongo mwiza
Ikipe ya Mukura gutsinda Amagaju byayisubije mu murongo mwiza

Muri aya makipe ari mu myanya ya nyuma ntitwashyizemo ikipe ya Sunrise iri ku mwanya wa 10 n’amanota 30, ndetse n’ikipe ya Mukura iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 32, mu mibare nazo kumanuka birashoboka, gusa zikagira amahirwe y’uko amakipe aziri inyuma agiye afitanye imikino hagati yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye Ndaboma Marine ariyo izaherekeza PEPINIERE Kuko iyo urebye imikino marine isigaje nta numwe izabasha gutsinda mugihe rero Gicumbi ya kwitwara neza mu mikino isigaye nta kabuza Marine mucyiciro cya kabiri sindi umupfumu ariko ndabiraguye

J.Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka