Uko byari byifashe Rayon Sports inyagira Police FC (Amafoto)

Nyuma y’uko Ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC mu mikino itegura Shampiyona yongeye kuyitsinda iyinyagira ibitego 3 - 0 mu mukino ufungura Shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Uyu mukino ufungura Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Mu mikino itegura iyi shampiyona Rayon Sports yari yatsinze Police FC 2-1.

Igitego cya Rayon cyabonetse ku munota wa 12 w’igice cya mbere, gitsinzwe n’umukinnyi Kwizera Pierrot. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri nibwo Rayon Sports yongeye gutsinda igitego cya 2. Cyatsinzwe na Nahimana Shassir, ku munota wa 22.

Nahimana yongera gutsinda igitego cya 3 ku munota wa 37 w’igice cya kabiri ari nacyo cya nyuma.

Uwo mukino wari urimo ishyaka
Uwo mukino wari urimo ishyaka

Seninga Innocent utoza Police FC yavuze ko abakinnyi be bamutengushye ntibakurikize amabwiriza yabahaye ariko ngo azabikosora mu myitozo.

Agira ati “Twarushijwe na Rayon kuko abakinnyi banjye nari nababwiye gukina banacunga abakinnyi ba Rayon bo hagati barimo Pierrot Kwizera na Mugheni Fabrice ariko ntibabikoze nzabikosora mu myitozo.”

Abafana ibihumbi n'ibihumbi bari buzuye Stade Regional i Nyamirambo
Abafana ibihumbi n’ibihumbi bari buzuye Stade Regional i Nyamirambo

Masoudi Djuma yavuze ko yishimira uburyo atangiye Shampiyona kandi ko azakomeza gukoresha imyitozo ikaze kugira ngo abakinnyi batazirara.

Agira ati “Ndishimye ko dutangiye neza kandi tugatangira dutsinze ikipe ikomeye nka Police ikunda kutugora.

Biduhaye morali kandi tuzakomeza gukora imyitozo ikaze kugira ngo dukomeze kwitegura indi mikino iri imbere.”

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Police FC

Mu izamu: Nzarora Marcel

Ab’inyuma: Twagizimana Fabrice, Habimana Husein, Uwihoreye Jean Paul na Celestin Ndayishimiye

Abo hagati: Eric Ngendahimana,Muhamed Mushimiyimana, Amin Mwizerwa na Twagirimana Innocent

Ab’imbere: Isae Songa na Danny Usengimana

Rayon Sports

Mu izamu: Ndyishimiye Jean Luc(Bakame)

Ab’inyuma: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Irambona Eric na Jean D’Amour Ndayisenga

Abo hagati: Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Djabel Imanishimwe na Nshuti Dominique Savio

Ab’imbere:Nahimana Shassir na Kivin Muhire

Andi mafoto yaranze umukino

Umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo
Umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo
Imodoka zari nyinshi mu muhanda uturuka kuri Stade Regional i Nyamirambo
Imodoka zari nyinshi mu muhanda uturuka kuri Stade Regional i Nyamirambo

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Kanda hano ubone andi mafoto menshi

Indi mikino itegerejwe nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona 2016-2017

Kuwa Gatandatu Tariki ya 15 Ukwakira 2016

Pepiniere vs Mukura

Etincelles vs Gicumbi

Bugesera vs Kiyovu

Ku cyumweru tariki ya 16 ukwakira 2016

Marines vs Espoir

Sunirise vs AS Kigali

Kirehe vs Musanze

APR FC vs Amagaju

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

BINGO kuba Rayo mwese

DUSABE Steven yanditse ku itariki ya: 17-10-2016  →  Musubize

naho naho rwoc basore b’imana
gusa ntimwirare ibikoye biri imbere kdi nibyiza biri imbere
songa mbere.

geoffrey yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Mbega amafoto! Reyon we !!!

Etienne yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

rayon sport oye oye oyeeee!komeza utsinde uheshe ishema abafana bawe

clemence yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Murakoze cyane kuduha amafoto meza. mwakoze akazi keza kandi mukomereze aho. Ubusanzwe kigalitoday.com iby’imikino mwabivugaga gake . Kandi burya inkuru nziza ya Rayon ntawe utifuza kuyisoma, mujye muzidushyiriraho.. Rayon tuyifurije gukomeza gutera imbere.Bihanganire ibihato bakomeza kubatega.

hdjdjd yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

OYEOYE,GIKUNDIRO
KOMEREZA
Ahotuku
Inyuma

AHISHAKIYETHEOPHILE yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka